Perezida w’u Rwanda Paul KAGAME, ari kumwe na Madamu we Jeannette Kagame kuri yu wa gatanu muri Intare Conference Arena yayoboye inama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi yari yitabiriwe n’abasaga 2000.
Iyi nama yari yatumiwemo n’abayobozi b’amadini n’amatorero, akorera hano mu Rwanda. Nk’ibisanzwe ijambo rye, riba ryiganjemo impanuro, n’impuguro. Ageze ku madini n’amatorero, yakomoje ku biyita abahanuzi bakamusura iwe mu rugo bamubwira ko bamuzaniye ubutumwa bw’Imana ariko agaragaza ko, atabemera kuko Imana ari we yagakwiye gutuma nk’umuyobozi mukuru uyobora abandi baturage bose.
Perezida Kagame yagaragaje ko ibi bimaze igihe kinini, abantu baza bakamubwira ko bamufitiye ubutumwa buturutse ku Mana. Ngo abakirana ikaze kandi akabatega amatwi.
Yagize ati: “ Ariko n’ubwo mbatega amatwi, ntabwo mbemera. Si mbibabwira ariko, ndavuga ngo urabeshya. Uri umunyakinyoma. Uje ukanyigisha imico myiza, ibitekerezo byiza, ndetse ukaba wanambwira aho nkosheje, ibyo nabyakira neza tukabigira n’impaka. Ndetse wenda, nkaza kugera aho numva koko ko uri mu kuri bigatuma nakubwira ko nemeranya nawe. Ariko uje umbwira ngo watumwe n’Imana, mu bo Imana yatuma, mu by’ukuri ni njye yabanza guheraho.”
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakomeje agira ati:”Mujya kuntora kuba umuyobozi wa FPR, Imana yarabakoresheje murantora. None se ari uko bimeze, kuki ari mwe yatuma kandi, nti ntume cyangwa nti mbwire?.”
Yavuze ko ibi, babijyanishije n’umuco wa RPF, badakwiye gushukika ngo batwarwe kuko batagera kure batarahura n’ikibazo.
Iyi nama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi iyo yateranye, ubusanzwe iba ifite inshingano zo gusuzuma imigambi, ibikorwa n’imikorere ya Komite Nyobozi ku rwego rw’Intara, Umujyi wa Kigali n’Urw’igihugu. Hari kandi no kugenzura, imikorere n’imyitwarire y’abanyamuryango n’ibindi birimo iteganyibikorwa.