Bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi ry’i Gitwe rizwi nka ESAPAG bakoze igisa n’imyigaragambyo nyuma y’uko uwari umuyobozi waryo asimburijwe nti bishimire uwamusimbuye.
Aba banyeshuri babwiye TV1 ko, batumva ukuntu umuyobozi wabo ufite ubunararibonye mu kwigisha asimbuzwa. basaba ko bamugarura, bitaba ibyo bagakomeza icyemezo bafashe cyo kutongera kurya no kujya mu ishuri.
Iki gisa n’imyigaragambyo, cyaje kuburizwamo n’inzego z’ubuyobozi ziri kumwe n’abashinzwe umutekano, ubwo bajyaga kuganirira aba banyeshuri bari bariye Karungu basohotse mu mashuri basaba ubusobanuro ku cyatumye umuyobozi wabo asimbuzwa undi. Bamwe bari mu kibuga, banze kujya mu ishuri. Abakoze igisa n’imyigaragambyo ni abiga mu mwaka wa gatandatu, bashatse kugumura bagenzi babo.
Umuyobozi w’Umurenge wa Bweramana ubarizwamo iri shuri, Ntivuguruzwa Emmanuel yavuze ko bakimara kumenya aya makuru bihutiye kujyayo barabaganiriza, babasobanurira ko guhindurirwa inshingano ku mukozi runaka ari ibisanzwe.
N’ubwo inzego z’umutekano n’abandi bayobozi bari bahari, ku maso y’aba banyeshuri wabonaga batishimye, ku buryo utapfa kumenya icyo bari bukore n’ikiri ku mutima wabo.