Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda, ibinyujije mu itangazo, yaharitse by’agateganyo impushya zari zaratanzwe ku mikino y’amahirwe, hakoreshejwe imashini zijyamo ibiceri (slot machines) ku butaka bw’u Rwanda.
Imikino ry’amahirwe, ni ijambo rifite impuzanyito ry’imikino y’ubufindo. Iri jambo “ubufindo,” rigaragara muri Bibiliya igihe umwana w’Imana Yesu Kristo yari maze kubambwa, ikanzu ye abamubambye bakayikoreraho ubufindo bagira ngo babone uyegukana. Ubufindo, abizera Imana, ku babufata nk’ikizira kuri bo.
Iyi mikino y’amahirwe mu Rwanda, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) ngo yabaye iyihagaritse mu rwego rwo kunoza imikorere y’ibikorwa by’iyi mikino, kugeza igihe ngo izongera gutanga andi mabwiriza.
Iki kemezo, iyi Minisiteri yatangaje ko kireba abantu bakoreshaga izi mashini, n’abantu bose muri rusange utibagiwe n’abayikinaga.