Ibiyobyabwenge byangize igicamuke-Uwari umufana wa Rayons Sport Rasta GACUMA n’akungo k’umuriro yavuyemo umuvugabutumwa

Ibiyobyabwenge byangize igicamuke-Uwari umufana wa Rayons Sport Rasta GACUMA n’akungo k’umuriro yavuyemo umuvugabutumwa

Uwahoze ari umufana w’ikipe ya Rayons Sport Jules HAKORIMANA bitaga Rasta Gacuma, nyuma yo kureka ibiyobyabwenge asigaye ari umuvugavutumwa mu ijambo ry’Imana, akanatanga ubuhamya bw’uko uwo ari we wese ukinywa ibiyobyabwenge yabireka bikamushobokera aramutse yizeye Umwami Yesu Kristo nk’Umukiza.

Uyu Jules HAKORIMANA, ni umugabo w’ubatse ufite umugore n’abana. Umugore we nawe ni umuvugabutumwa, bakunda kwita Maman Fabrice. Papa Fabrice, avuga ko yabayeho mu buzima bwo kuba umufana w’amakipe ukomeye arimo na Rayons Sport aho bamwitaga Rasta GACUMA. Ngo yanywaga ibyobyabwenge, ku rugero yumva rwari rurengeje kuko byanamuteye ibibazo by’uburwayi bw’igituntu.

Yagize ati:” Nitwaga Rasta GACUMA, nagendaga nikoreye akungo kakamo umuriro nkoresheje ikibiriti na peterori. Nkambaraga amasutiye utujipo duto kandi mu gacuma nashyizemo inzoga zivangavanze nkiyitwa  Akarusho, Primus, n’izindi……”

Rasta Gacuma akomeza avuga ko yanyweye amoko anyuranye y’iyobyabwenge. Ati:”Ibyo nanyweye, harimo gereveriya zumye nkoresheje igishwangara, nanyweye urumogi, nanyweye amasigarara, ndagenda mba igicamuke. Nari umunyarugomo wasaze utaragiraga ikinyabupfura, Kuri sitade nkakubitwa, nkafungwa kubera guteza umutekano muke, ndwana n’abapolisi ninjira mu kibuga hose bitemewe, bimviramo kurwara igituntu amezi arindwi.”

Jules HAKORIMAMANA, yaje kureka kunywa ibiyobyabwenge. Kuri we ngo n’undi ukibinywa, yabireka. Gusa ngo abihayimana bakwiye kuva mu nsegero na Kikiziya, bagasanga bene aba bakibinywa, bakabasaba kubireka nkuko byamugendekeye yahuye nabo bakamubwiriza ubutumwa bwiza akabireka ubu aba ari umkristu ushimwa n’Imana n’abantu.

Ibi byifuzo bya bamwe mu bahoze banywa ibiyobyabwenge, bisa n’ibyatangiye gushyirwa mu bikorwa. Hari bamwe mu bavugabutumwa, batangiye gufata iya mbere barabirwanya ndetse bamwe bakitangaho n’ingero bigafasha abakibinywa kubireka. Urugero rwa Vuba n’urw’ibikorwa byakozwe n’abavugabutumwa mu turere twa Ruhango, Nyanza, na Huye.

Mu gihe cyose ibiyobyabwenge byaba bicitse, ubukungu bw’igihu bwarushaho gutera imbere, bigizwemo uruhare n’urubyiruko rusaga 52% rukiri mu mibare yababinywa, baba biyongeye mu bakora imirimo ibyara inyungu.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x