Umuramyi Travis Greene witabiriye irahira rya Donald Trump ategerejwe i Kigali mu gitaramo

Umuramyi Travis Greene witabiriye irahira rya Donald Trump ategerejwe i Kigali mu gitaramo

Uyu muramyi witabiriye umuhango w’irahira rya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika “Donald Tump” mu 2017 akanaririmba indirimbo “Intentional” agiye kuza i Kigali muri iki gitaramo, akurikiye icyamamare “Don Moen” wari wahaje mu 2019.

Umuramyi Travis Greene ni umwe mu bakunzwe cyane mu isi, kuko  indirimbo “Intentional” yaririmbanyemo nundi muhanzi witwa Chrisette Michele yigeze kuba iya mbere ku rutonde rw;indiimbo 100 ziba zikunzwe rwitwa “Billboard Top Gospel Songs chart.”

Travis Greene avuga ko yabayeho ku bw’igitagaza cy’Imana dore ko ajya kuvuka ababyeyi be babwiwe ko uruhinja rwapfiriye muri nyababyeyi, akurwamo umutima udatera gusa nyuma yaje kuba muzima. akaba yaratangiye kuririmba indirimbo zihimbaza Imana  mu 2007.

Uhereye mu 2010 ubwo yashyiraga hanze album ye ya mbere yise “Stretching Out” kugeza ubu afite iziera muri eshatu ari zo:” “Stretching Out”,”The Hill” na”‘Broken Record”

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x