Ruhango: Murwanashyaka warenze ku itegeko ry’Imana rya gatandatu yakatiwe gufungwa burundu

Ruhango: Murwanashyaka warenze ku itegeko ry’Imana rya gatandatu yakatiwe gufungwa burundu

Murwanashyaka Charles akomoka mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango. Aherutse kurenga ku itegeko ry’Imana rya gatandatu yica umugore we Yankurije Vestine, Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rumukatira gufungwa burundu mu ruhame rw’abaturage.

Mu gitabo cya Bibiliya, mu Kuva 20:1-26 hagaragaramo uburyo Imana yabwiye Mose kuzamuka umusozi ikamuherayo amategeko 10, aho irya gatandatu muri yo ribuza muntu kwica undi. Uyu mugabo yaje kurirengaho, yica uwari urubavu rwe.

Ku wa 16 Kanama 2022 nibwo Murwanashyaka Charles yatawe muri yombi, akekwaho kwica umugore we babanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, amutemaguriye mu rutoki kugeza apfuye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu rugo rwabo, hahoragamo amakimbirane bigera n’aho umugore ahava asubirira iwabo. Nyuma ngo yaje guhamagarwa n’umugabo we “Murwanashyaka” amubwira ko aza akamuha 5,000 Frw yo kugurira umwana imyenda, ahita amwica nk’ikimenyetso cy’uko yari yabigambiriye.

Murwanashyaka yahawe umwanya wo kwiregura, yemera ko yishe umugore we, avuga ko yabitewe n’umujinya yagize amaze kubura 150,000 Frw akeka ko uwo mugore ari we wayibye. Amafaranga ngo yari yayakuye mu myaka yagurishije, ashaka kugura ingurube. Yavuze ko n’inzoga yari yanyweye ziri mu byatumye yiyicira umugore we, akabiheraho asaba urukiko ko rwamugabanyiriza igihano kuko atarugoye.

Murwanashyaka yasomewe umwanzuro w’urukiko mu ruhame rw’abaturage aho yakoreye icyaha, rumuhamya icyaha cyo kwica umugore we, rumukatira gufungwa ubuzima bwe bwose nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwabisabye.

Urukiko rwavuze ko icyaha cyo kwica umugore we yagikoze abishaka kandi yabiteguye, agikorana ubugome yica umugore we urw’agashinyaguro bityo ko akwiye guhanwa by’intangarugero.

Rwavuze ko yishe umugore we amutemesheje umuhoro, aramucoca kugeza igufwa ryo mu mutwe rimenetse.

Urukiko rwavuze ko Murwanashyaka yari asanzwe yitwara nab,i kuko ubwe yiyemerera ko yigeze guhanirwa icyaha cyo kugurisha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, agahabwa igihano cyo gufungwa imyaka itanu.

Urukiko rwavuze ko n’ubwo yaburanye yemera icyaha agasaba n’imbabazi, atigeze agaragaza kwicuza bityo akwiye gufungwa burundu.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ruhango bavuze ko bishimiye ko ahanwe kandi bigakorerwa mu ruhame aho yakoreye icyaha kuko bibasigiye isomo ryo kwirinda ibyaha.

Murwanashyaka Charles na Yankurije Vestine bari bafitanye umwana umwe, ufite umwaka umwe n’amezi abiri.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x