Amakuru ava mu karere ka Gatsibo yatanzwe na bamwe mu baturage barimo n’abahereza, ni ay’uko muri Paruwasi ya Kiziguro mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki 2 Ugushyingo 2022, abajura binjiye mu nyubako ya Santarali Gakenke bayibamo ibikoresho bya muzika, ingogoro ya padiri n’ibinidi…….basiga banafunguye ‘Tabernacle’ isanzwe ibikwamo ukarisitiya.
Ibyo kwibwa byatangiye kumenyakana ubwo, abakirisitu, banyuze kuri iyi kiliziya babona urugi rukinguye, bahegereye ngo basanga barwishe.
Biniyemo, ngo basanze utubati nbisje inzugi zatwo, batwara ibintu birimo n’inkongoro ya Padiri.”
Ubuyobozi bwa Paruwasi ya Kiziguro bwahise bwaandikira inzego za Leta zirimo n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, buyimenyesha iby’ubu bujura bwahabereye.
Uretse iyi nkongoro isize zahabu n’agasahani kayo, mu bindi byibwe harimo, Mixeur ebyiri, Indangururamajwi ebyiri n’imigozi yazo, imigozi ya bafule ndetse n’ibihumbi 52Frw byose bifite agaciro ka 1.412.000Frw