Riziki Chantal yakebuye bamwe mu bagabo batakibwira abagore babo amagambo asize umunyu

Riziki Chantal yakebuye bamwe mu bagabo batakibwira abagore babo amagambo asize umunyu

Umuvugabutumwa Riziki Chantal, abinyujije ku muyoboro we wa You Tube yakebuye bamwe mu bagabo batakibwira amagabo asize umunyu abagore babo, bagahitabo kuyabwira abana b’abakobwa, bakabagurira amavuta, telefoni n’ibindi….

Riziki Chantal yifashishije ijambo ry’Imana riboneka muri Bibiliya mu gitabo cy’Abaroma 8:12 hagira hati:” Ni uko rero bene data, turimo umwenda ariko si uwa kamere w’imibiri yacu, ngo dukurikize ibyayo. kuko jniba mukurikiza ibya kamere y’umubiri, muzapfa. ariko nimwicisha umwuka ingeso za kamere muzarama. Amen!”

Ha niho yahereye abwira bamwe mu bagabo ko bakwiye kwisubiraho bakongera kubwira abagore babo amagambo meza.

Yagize ati:”           Ubyare hirya no hino? umugore wawe umuhangayikishe? nimudukize njye n’uruzabibu rwanjye! Bakristo bene data mwa bagabo mwe Imana yashyingiye, ikanabaha bagore mwabicaguriye, mugahitamo abo mushaka,ukemerako uzamukunda ukamuguyaguya, ni gute uca inyuma y’uwo mwashakanye?

Yakomeje ati:”Umugore wawe uziko aheruka ijambo ryiza ukimurambagiza? ngo ni akazuba ko mu museso, yewe we…ngo amazi two ku iteke! Utwo tugambo aduheruka akiri iwabo? ariko akigera iwawe, ikibabaje yahindutse umukozi wo mu rugo. Kandi umwana wa Rubanda  umuhobera! Nygera neza! Nyegereza ayo mabere hhhhhhh…ariko nkugurire amavuta?  niko ye! kuki ubaye Ruhaya?  harya ayo mavuta ugurira abana  ba Rubanda, uyaguriye umugore wawe ntabwo we yahumura? ntabwo yahinduka uwo kwifuzwa?

Umuvugabutumwa Riziki Chantal, yagargaje ko nk’umukristu ababazwa no kubona aba bene aba bagabo bagurira abakobwa amatelefoni ahenze.

Ati:” Hari ibintu bintangaza! Hari igihe njya mu materaniro, nkasanga abana b’abakobwa bafite amatelefoni ahenzeeeee! mugihe abahungu usanga bafite udutelefoni twa feke kandi abahungu barakoraariko abakobwa nti bakora!”

Riziki Chantal agaragaza ko abantu b’Imana muri iki gihe, basa n’abari mu buhenebere ku buryo byari bikwiye ko bongera kwisuzuma bakahina, bakagrukira Imana.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x