Mu karere ka Ruhango, mu Murenge wa ntongwe ku itorero rya UEBR Gikoma, imiryango y’abakristu 41 y’abanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko yafashijwe gusezerana imbere y’amategeko, inshuti n’abavandimwe baha Imana icyubahiro cy’uko iteye indi ntambwe yo kubaka ingo zitarangwamo amakimbirane.
Muri iyi miryango 41, harimo 39 ifite abana bafashwa n’umushinga wa RW0451 UEBR Gikoma, uterwa inkunga na Compassion Internationale. Indi ibiri isigaye, n’iy’abandi baturage badafite abana muri uyu mushinga.
Mbere y’uko basezeranywa imbere y’amategeko, basabwe kuba umunyu w’isi aho batuye barangwa n’imyitwarire myiza.
Iri jambo “Umunyu w’Isi” rigaragara muri Bibiliya muri Matayo 5:13 hagira hati:” “Muri umunyu w’isi. Mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa n’iki? Nta cyo uba ukimaze keretse kujugunywa hanze, abantu bakawukandagira.” Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ntongwe bwagaragaje ko nibubahiriza iby’iri jambo, bazarushaho kwerera imbuto abandi batarasezerana imbere y’amategeko, bityo nabo bazatere intambwe nk’iyabo.
Abagize iyi miryango yasezeranyijwe imbere y’amategeko bagaragaje ko ari ingenzi kuri bo, cyane ko ngo hari ingaruka nabo bari bazi zigera ku muryango ubana binyuranyije n’amategeko, n’ubwo bo bari baratinze kubikora. Gusa ngo ubu baranezerewe.
Umwe yagize ati: “twari tumaranye imyaka irindwi, hari harabuze igihe n’ubushobozi. ingaruka ni nyinshi, hari igihe uko iminsi iza, abantu bagira ibyo batumvikanaho ugasanga umwe yirukanywe mu mitungo. Ariko ubu birabaye, ndumva nezerewe mu mutima.”
Umwe mu bagore basezeranye imbere y’amategeko, yabwiye umunyamakuru ko yahuraga n’imbogamizi, iyo yajyaga kwandikisha umwana mu bitabo by’irangamimerere.
Ati:”Bambwiraga ko ndi umusiribateri, bakabanyandikaho, nkumva birambangamiye.”
Bamwe muri aba basezeranye imbere y’amategeko, bagaragaza ko iterambere rigiye kurushaho kwiyongera mu ngo zabo, bitewe n’uko ntawe uzongera kwigira Nyamwigendaho.
Ati: “Nakoreraga nka 1000 Frw, nkaza nkabwira umugore ko nakoreye 500Frw. Ingaruka birumvikana nta terambere twageragaho ariko ubu ndishimye cyane kuko iterambere noneho rigiye kwiyongera.”
Pasiteri KABAHAYA Eliezer uyobora itorero rya UEBR Ururembo rwa Kigali, rubarizwa muri iyi Paruwasi ya Gikoma, agaragaza ko na Bibiliya itemera abashakanye binyuranyije n’amategeko, agasaba abasezeranye kubahana.
Ati:” Uyu munsi ni umunezero dufite kuko, iyo abantu babana batarasezeranye ubwabyo baba babana mu buryo bw’ubusambanyi Imana nti byishimira. Aba rero tugiye kubakurikirana, tubahe inyigisho z’umubano basezerane n’imbere y’Imana. Ijambo ry’Imana riravuga ngo namwe bagabo ni uko, mukunde abagore banyu! na mwe bagore ni uko, mugandukire abagabo banyu! kuganduka ni ukubaha, atitwaje ko yasezeranye ngo yikorere ibyo yishakiye.”
Nk’abakurikiranira hafi iy’ubahirizwa ry’uburenganzira bw’umwana bakanamuha ubufasha, umuhuzabikorwa w’imishinga yose iterwa inkunga na Compassion Interantionale mu turere twa Ruhango na Nyanza Yussuf BAHATI avuga ko bategura iyi gahunda baharaniraga, kurinda umwana ihohoterwa
Ati: “ Intego ya mbere kwari ukugira ngo turinde umwana ihohoterwa. Muri Compassion Internationale tujya twubakira inzu imiryango, tukabaha amatungo, n’ubundi bufasha bwinshi. Ariko, usanga abantu iyo babanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hakunze kuvuka amakimbirane, abantu bakabura n’uburyo babafasha, n’amategeko akabura uburyo abafasha. Tuza gusanga kubahiriza uburenganzira bw’umwana bidashoboka, imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko! ihoramo amakimbirane! Ubwo rero twaravuze ngo, mu rwego rwo kurushaho kurinda umwana ihohoterwa, reka duhere kuri mama na papa we! iyo babanye neza mu buryo bwemewe n’amategeko, n’umwana nawe abona uburenganzira akwiye, kubona!”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntongwe Nahayo Jean Marie avuga ko iyi miryango yasezeranye imbere y’amategeko bayitezeho umusaruro w’imibanire myiza, n’iterambere akagira icyo asaba abandi.
Yagize ati:” Kuyobora abaturage basezeranye imbere y’amategko, birimo inyungu nyinshi! Twebwe nk’abayobozi, tuba dufite umuryango utekanye, umuryango w’umugore n’umugabo basenyera umugozi umwe, bateza imbere urugo rwabo.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko n’indi miryango itaratera intambwe nk’iyi yo gusezerana imbere y’Imategeko, ikwiye kurebera kuri iyi nayo igasezerana imbere y’amategeko kuko urugo rw’ababyeyi babana byemewe n’amategeko, haba harimo umutekano kandi abana bagakurana imico n’uburere byiza.
Muri Paruwasi ya EUBER Gikoma, hari hasanzwe imiryango y’abakristu babo 92 yabanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ukuyemo 41 yasezeranyijwe imbere y’amategeko basigaranye imiryango 51.
Ku itorero rya EAR Gahombo mu karere ka Nyanza ho, hakaba hasezeranyijwe imiryango 13 imbere y’amategeko na 12 imbere y’Imana. Mu Murenge wa Ntongwe wose, hakaba hari haherutse kubarurwa imiryango 210 iri kugenda isezeranywa ku bufatanye n’aya matorero.
NAHAYO Jean Marie umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntongwe