Iki gitaramo abakunzi be bamuteguriye, cyiswe “An Evening Memory of Gisèle Precious” kikaba kiri buze kubera kuri Dove Hotel ku Gisozi, kuri iki Cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2022, kuva saa Munani z’amanywa.
Album Gisèle Precious, yasize igiye kumurikwa mu rwego rwo kumuha kumwibuka no gushyira ibuye ku bikorwa bye by’uhanzi.
Abahanzi batumiwe muri iki gitaramo, ni Dusabe Alex, Josh Ishimwe, Vedaste N. Christian, Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge, Kumbaya Group, Papi Clever ft Dorcas, Annet Murava ndetse n’Itsinda rya Anointed Band ryashinzwe na nyakwigendera.
Kwinjira muri iki gitaramo biraba ari ubuntu ndetse abagiteguye batangaje ko kiri mu mujyo wa Gisèle Precious kuko mu rugendo rwe rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, atigeze yishyuza amafaranga na rimwe mu bitaramo yakoze.
Umuhanzikazi Gisèle Precious yitabye Imana kuwa 15 Nzeri 2022, aguye mu rugo rwe mu Karere ka Rubavu. Yasize umwana w’umuhungu ukiri muto, we n’umugabo we Niyonkuru Innocent bari bibarutse ku wa 28 Kanama 2022.
Gisèle Precious yatangiye kuririmba ku giti cye mu 2017, asengera muri ADEPR Gatenga.
Ytabarutse amaze gukora indirimbo zirindwi n’izindi yasize muri studio, aho abo mu muryango we n’inshuti n’abakunzi be bafashije kugira ngo zitunganywe, ari na zo zigize album ye iriho indirimbo 11 ziraza kumurikirwa muri iki gitaramo.
Izina rya Nsabimana Gisèle Precious ryatangiye kumenyekana mu ruhame mu 2018, ubwo yatumirwaga mu gitaramo cyo gutangiza Iserukiramuco rya Gikirisitu ryiswe “Rabagirana Worship Festival” ku wa 4 Ugushyingo 2018.
Icyo gihe uyu mukobwa waserukanye gitari ye, akayicuranga bya gihanga yishimiwe na benshi, banyurwa n’umuziki we.