Haribazwa uzakura Rayons Sport mu bucakara yashyizwemo na Kiyovu Sport ifatwa nka Goliyati imbere yayo

Haribazwa uzakura Rayons Sport mu bucakara yashyizwemo na Kiyovu Sport ifatwa nka Goliyati imbere yayo

Mu mukino w’ishiraniro wari utegerejwe na benshi wagombaga guhuza ikipe ya Rayons Sport na Kiyovu Sport warangiye Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa Cyenda wa Shampiyona ikomeza gushimangira ko yashyize mu bucakara n’uburetwa abakunzi ba Rayons Sport batazi uzabubakuramo n’igize azabikorera akabakiza iyi kipe batangiye gufata nka Goliyati imbere yabo.

Ijambo Goliyati rigaragara muri Bibiliya aho mu gihe cy’Umuhanuzi Samweli, abwirijwe kwimika Sawuli nk’Umwami wa mbere wa Isiraheli. Muri icyo, Isiraheli yagize ingorane zikomeye zo guterwa n’Abafilisiti bayiteza amakuba menshi benda no  kuyigarurira rwose ngo bayihindure imbata y’abacakara babo aho bari bayobowe n’umugabo w’inkorokoro kandi w’indatsimburwa ku rugamba, uwitwa Goliyati, abantu bose babonaga bagatahwa n’ubwoba bagatitira bakabura aho barigitira abakifuza kumirwa n’ubutaka ari nawe abafana ba Rayon Sports bagereranya na Kiyovu Sport imaze igihe ibatsinda umusubirizo.

Ubu haribazwa ubabakiza iyi kipe, habuze igubizo kuko imaze ku batsinda idakoramo mu mikino irindwi. Ese umuyobozi mushya uzayobora Rayons Sport uzaba ari nka Dawidi akabakiza ikipe ya Kiyovu Sport, yabikoze muri icyo gihe akivugana Goliyati wari igihangange.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 11 Ugushyingo 2022.

Kiyovu Sports yahabwaga amahirwe mbere y’umukino ni yo yawinjiyemo neza ndetse bituma yegukana intsinzi yatumye ikura Rayon Sports ku mwanya wa mbere. Uyu wabaye umukino wa karindwi Kiyovu iri mu maboko ya Mvukiyehe Juvénal itaratsindwa na Rayon Sports, kuko yatsinze itandatu inganya umwe.

Iyi Kipe yo ku Mumena yatsindiwe na Nshimirimana Ismaël “Pitchou” na Mugenzi Bienvenue mu gihe impozamarira ya Rayon Sports yinjijwe na Willy Onana kuri penaliti.

Umukino watangiye umupira ukinirwa hagati mu kibuga, amakipe asa n’aho yigana.

Rayon Sports yatangiye kwibona mu mukino mbere ariko amahirwe yabonye binyuze kuri ba rutahizamu bayo nka Mussa Essenu nta musaruro yabyaye.

Kiyovu Sports yari izi ko gutsinda uyu mukino bituma irara ku mwanya wa mbere ibifashijwemo na Nshimirimana Ismaël yabonye igitego cya mbere nyuma yo guhererekanya neza kw’abakinnyi bayo barimo Serumogo Ali ukamusanga aho ari na we agahita awuboneza iy’urushundura.

Ikipe y’Urucaca yakomeje gusatira cyane ariko coup franc yabonetse ku ikosa ryakorewe kuri Mugenzi Bienvenue nta musaruro yatanze.

Umugande Mussa Essenu ukinira Rayon Sports yagerageje gushaka igitego cyo kwishyura ariko agorwa n’ab’inyuma ba Kiyovu Sports.

Ku munota wa 15, abakinnyi ba Kiyovu Sports bazamukanye umupira bahererekanya neza ariko Mugenzi Bienvenue ateye umupira ufatwa neza na Ramadhan Kabwiri.

Iminota ibanza yihariwe na Kiyovu Sports binyuze mu bakinnyi bayo barimo Bigirimana Abedi bari bahagaze neza mu kibuga hagati ndetse n’ubusatirizi bwari buyobowe na Mugenzi Bienvenue.

Ku munota wa 20, abakinnyi ba Rayon Sports bazamukanye umupira Paul Were awuteye ukubita igiti cy’izamu ugarukira Ndekwe Félix ahita awuboneza neza mu izamu ariko umusifuzi wo ku ruhande Karangwa Justin avuga ko Mussa Essenu yari yaraririye.

Ibi byatumye abakinnyi benshi bamwirundiraho bashaka kumusagarira mu gihe abafana na bo batumvaga uko igitego cyari kubafasha gusubira mu mukino cyanzwe.

Rayon Sports na yo yanyuzagamo igasatira ibifashijwemo n’Umunya-Kenya Paul Were ariko ntabyaze umusaruro amahirwe yabonye imbere y’izamu rya Nzeyurwanda Djihad.

Mu minota ishyira uwa 30, Ikipe ya Gikundiro yakomeje gusatira ndetse ibona amahirwe akomeye arimo aho Ngendahimana Eric yasigaranye n’umunyezamu ariko ateye umupira n’umutwe Nzeyurwanda Djihad awukuramo, awushyira muri koruneri.

Kiyovu Sports yari mu rugo na yo yanyuzagamo ikagenzura umukino hagati mu kibuga, abakinnyi bayo bagahererekanya umupira neza gusa uburyo baremye ntibubyare igitego.

Yaje kongera guhirwa ku munota wa 39 nyuma y’ikosa rya myugariro Mitima Isaac washatse gucenga Mugenzi Bienvenue akawunyereraho, uyu rutahizamu agahita awuruhukiriza mu rushundura, yandika igitego cya kabiri.

Igice cya mbere kigana ku musozo, Nzeyurwanda Djihad yarokoye ikipe ye ku nshuro ya gatatu aho yakuyemo umupira watewe na Mussa Essenu akawushyira muri koruneri.

Ku munota wa kabiri w’inyongera Rayon Sports yongeye kubura amahirwe yo kugabanya ikinyuranyo kuko ishoti riremereye ryatewe na Ganijuru Elie ariko umunyezamu Nzeyurwanda Djihad awukubita ibipfunsi awushyira muri koruneri.

Iminota 45 Rayon Sports yabonyemo amahirwe ariko ntishobore kuyibyaza umusaruro yarangiye yatsinzwe ibitego 2-0.

Rayon Sports yatangiranye igice cya kabiri ikora impinduka aho Willy Essomba Onana yasimbuye Mugisha Francois Master.

Ku munota wa 48, Iraguha Haji yazamukanye umupira acenga Iradukunda Eric ateye ishoti rikomeye, Nzeyurwanda Djihad awukuramo.

Igice cya kabiri, Rayon Sports yagitangiranye imbaraga ishaka kwishyura binyuze ku bakinnyi barimo Onana na Paul Were.

Ku munota wa 52, Iraguha Haji yazamukanye umupira awuha Mussa Essenu ariko awushyize ku mutwe ujya hanze y’izamu.

Kiyovu Sports yakiniraga inyuma yugarira, byatumye irushaho kotswa igitutu ariko amahirwe ntasekere aba-Rayon kuko hari nk’aho Onana yateye umupira uca hejuru y’izamu.

Rayon Sports yari ifite inyota yo kugabanya ikinyuranyo yakoze impinduka, Mussa Essenu asimburwa na Mussa Camara.

Ikipe y’Umutoza Alain-André Landeut na yo yanyuzagamo igasatira binyuze ku ruhande rwa Nshimirimana “Pitchou”.

Nk’ikipe yari ifite impamba y’ibitego bibiri yatangiye gukinira hagati mu kibuga isa nidashaka gusatira.

Kiyovu Sports yakoze impinduka ebyiri aho Elisa Ssekisambu na Mbonyingabo Regis basimbuye Benedata Janvier na Bizimana Amissi Coutinho.

Na Rayon Sports yakoze impinduka ebyiri aho Paul Were na Ndekwe basimbuwe na Nishimwe Blaise na Tuyisenge Arsène.

Amakipe yari amaze gukora impinduka yabaye nk’abaganyije ingufu atangira gukinira hagati mu kibuga.

Kiyovu Sports ku munota wa 74, yongeye gukanguka ndetse ikosa ryakozwe na Kabwiri ryari rigiye kuvamo igitego cya gatatu, ariko umupira ukurwaho na Kapiteni wa Rayon Sports, Ndizeye Samuel.

Ku munota wa 80, abakinnyi ba Rayon Sports bakomeje gushaka igitego kimwe cy’impozamarira ariko coup franc yatewe na Nishimwe Blaise yavuyemo koruneri itagize icyo itanga.

Umukino ubura iminota 10, abafana batangiye gusohoka muri stade nyuma yo kubona amahirwe amaze gukendera.

Rayon Sports yahiriwe no gusatira ndetse ibona penaliti nyuma y’ikosa Hakizimana Félicien yakoreye kuri Iraguha Hadji, yinjizwa neza na Onana ku munota wa 87.

Kiyovu Sports yahise ikora impinduka Muhozi Fred yinjira mu kibuga asimbuye Mugenzi Bienvenue.

Uyu musore yagerageje gutindana umupira kugeza aho iminota itatu yongeweho yarangiye ibitego ari 2-1.

Kiyovu Sports yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 20 mu gihe Rayon Sports yazamutse ku mwanya wa kabiri aho ifite amanota 18 mu mikino irindwi imaze gukina.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x