Abayobozi b’amadini n’amatorero muri Kenya barahamagarira abanyakenya bose gushyirahamwe bagashakira igihugu amahoro, ni mu gihe habaye amakimbirane nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora ya perezida aherutse gusozwa, yabaye ku ya 9 Kanama.
Ku wa mbere, tariki ya 15 Kanama, nyuma y’iminsi hakusanyijwe amajwi, umuyobozi wa komisiyo y’amatora , Wafula Chebukati, yatangaje ko Visi Perezida, William Ruto, ari perezida wa gatanu wa Kenya mu matora yarahanganiyemo na Raila Odinga.
Nkuko bikomeza bitangazwa n’ikinyamaku Vatican News ngo Ruto , yatsinze n’amajwi arenga gato miliyoni zirindwi, naho Odinga yabonye munsi ya miliyoni zirindwi. Komisiyo y’amatora ivuga ko Ruto yabonye amajwi 50.49%, mu gihe Odinga yabonye 48,85%.
Imvururu zabaye mbere gato yo gutangaza ibyavuye mu matora, mu gihe hari abashyigikiye Odinga bavugagako amajwi ye yibwe. Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yuko Ruto atangajwe ko yatowe nka perezida, abayobozi b’amadini basabye abakritu gusenga basabira igihugu cyabo amahoro.
Arkiyepiskopi Anthony Muheria wa Arikidiyosezi ya Nyeri yasabye abayobozi bose b’amadini n’abihayimana bose muri rusange gusenga basabira igihugu bakakiragiza Imana, abashishikariza “guha Peresida watowe impano ikomeye y’amahoro.”
Arkiyepiskopi kandi mubutumwa yageneye abakandida babiri bahataniranga kuyobora igihugu yabasabiye amahoro, asaba perezida watowe kandi gushakira igihugu amahoro.
Mu buryo nk’ubwo kandi, Umuyobozi w’inama y’Abepiskopi Gatolika muri Kenya, Arkiyepiskopi Martin Kivuva, yishimiyeko igihe cyabanjirije amatora ndetse no mu gihe cyo gutora cyaranzwe n’amahoro.