Arikidiyosezi ya Nyina w’Imana i Moscou irategura urugendo nyobokamana muri Kazakisitani ni mu gihe kndi nyirubutungane Papa Fransisko azasura icyo gihugu , kuva ku ya 13-15 Nzeri.
Mu ntero igira iti “Turi abahamya b’ubumwe”,muri urwo rugendo ruzatangirira mu murwa mukuru w’Uburusiya ku ya 12 Nzeri, banyure mu mujyi wa Omsk wo muri Siberiya, mbere yo kwerekeza i Karaganda, muri Qazaqistan, ku munsi ukurikira, ku ya 13 Nzeri. Kuva aho hakurikijwe gahunda yasohotse ku rubuga rwa Arikidiyosezi – abaje gusura bazajya i Karlag, imwe muri Gereza nini y’Abasoviyeti, aho hagati ya 1930 na 1960, imfungwa ibihumbi icumi zahasize ubuzima. Ni n’ahantu hiciwe abakristu benshi, harimo Abarusiya.
Ku ya 14 Nzeri, iryo tsinda rizerekeza mu murwa mukuru wa Qazaqistan Nur-Sultan mugitambo cya misa izasomwa na Papa Fransisiko. Urugendo rwo gusubira i Moscou ruzatangira ku ya 15 Nzeri.
Mu kiganiro yagiranye na Vatikani News, Arkiyepiskopi Paolo Pezzi, wa Arikidiyosezi ya Nyina w’Imana i Moscou yavuze ko urugendo nyobokamana rufite akamaro kanini.
Yavuzeko “Urugendo rwa Papa ari ingenzi cyane ku bakristu gatolika b’Abarusiya. Ngo kuberako batazi igihe Papa azagirira urugendo mu Burusiya,ngo kandi Qazaqistan nicyo gihugu cyegereye uBurusiya. Ngo bityo rero ni amahirwe kubakristu Gatolika ba Abarusiya.
Nk’uko Arkiyepiskopi Pezzi yakomeje abitangaza ngo uru rugendo ruratanga amahirwe ku Bakristu gatolika bo mu Burusiya kugira ngo bagaragaze ubudahemuka bwabo n’urukundo bakunda Papa Fransisko bamusanganira.