Muri iki gihe imyambarire y’abaririmba indirimbo zihimbaza Imana ntivugwaho rumwe. Uwitwa Ritaqueen wagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru gishya yabajijwe byinshi ku byo babavugaho nk’abakozi b’Imana, yababwiye ko abantu bagomba gutuza ntibabyibazeho byinshi ngo kuko Imana bakorera ikunda ibintu byiza.
Mu by’ukuri, ndatekereza ko igihe kigeze ko abantu bumva neza umurimo w’Imana n’uburyo ibintu bikorwamo.
Rithaqueen ati ubundi ninde wababwiye ko Imana idakunda ibintu byiza, cyangwa ni gute wabwira abantu ubwiza bw’Imana wowe ubwawe utagaragara neza.
Imana ni nziza, ikunda ibintu bimeze neza kandi bishishikaje kubireba, rero ndumva nta kibazo kirimo kuri twe kuba tugaragara neza tunambara neza.
Kubwa Rithaqueen, kugaragara neza ni bumwe mu buryo bwo kwemeza abantu ubwiza n’imigisha by’Imana.
Iyo ugiye kubwiriza ijambo ry’Imana uba ugomba kuba usa neza kugirango wereke abantu impamvu yo kwemera Imana kuko nawe aho uri n’uburyo umezemo ari bwiza.
Rithaqueen yemera ko yagakwiye kuba asa neza buri gihe, kandi nanone akagendana n’ibigezweho. Rero ugomba kugaragara neza gusa nanone nturengere ngo ukabye kubikora.
Rithaqueen akomeza avuga ko nta kuntu waba wambaye imyambaro itajyanye n’isura yawe cyangwa se n’imisatsi yawe ngo abo uri kubwira ubutumwa bw’Imana bizere ibyo uri kubabwira. Ati ubwo se ni gute wabemeza ibyo uri kubabwira.
Yongeyeho ko abaririmbyi baririmba indirimbo zihimbaza Imana barimo nka Hanna Marfo, Cecelia Marfo ni umwe mu bahanzi bubaha imyambarire ahitamo mu nzu ishinzwe kwambika abantu bitewe naho agiye kujya.
Gusa birumvikana ko buri wese agira imyambarire ye akunda kurusha indi, ariko nanone niba ugiye kuririmba indirimbo zihimbaza Imana ugomba kuba ugaragara kandi unambaye imyambaro igaragaza ishusho y’umuhanzi w’indirimbo z’Imana.
Yasoje avuga ko abantu bagomba guhitamo imyambarire runaka bitewe n’ubutumwa ugiye gutanga.