Kuri uyu wa gatatu nibwo Rwatubyaye Abdu yakoze imyitozo ye yambere nyuma yo kugaruka muri Rayon Sports, iyi myitozo yabereye mu nzove yahuruje abafana ba Rayon Sports barengaga ibihumbi 2 kuri iki kibuga .
Rwatubyaye yari yabanje kubikamo ideni aba Rayon kuri iki cyumweru ubwo yakoraga kumutima abereka ko abakunda ku mukino wa gicuti Rayon Sports yatsinzemo AS Kigali .
Kuri uyu wa 2 nibwo Rwatubyaye yahise asinyira Rayon Sports ,bituma abafana biyi kipe bayirara ku ibaba buzura mu nzove ,si ubwambere abafana ba Rayon Sports bereka uyu musore ko bamukunda kuko muri 2017 ubwo yazaga muri iyi kipe yakiriwe nabafana benshi bari buzuye Stade ya Kigali Inyamirambo ubwo yerekanwaga , iyi kipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka mbere yo gutangira Shampiyona ikaba yamaze kuzana abandi bakinnyi 2 barimo umunya Kenya numunya Mali .