Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa Kylian Mbappé avuga ko “urugomo rugomba guhagarara”, mu gihe imyigaragambyo yibasiye iki gihugu nyuma y’urupfu rw’umuhungu warashwe na polisi.
Kuva Nahel M, wari ufite imyaka 17, yakwicwa ku itariki ya 27 y’ukwezi gushize kwa Kamena (6) i Nanterre mu nkengero y’umurwa mukuru Paris, ubwo yari atwaye imodoka ava aho yari yahagaritswe na polisi, Ubufaransa bwaranzwe n’amajoro arimo imvururu.
Mu butumwa yashyize kuri Instagram ‘story’, Mbappé yagize ati: “Urugomo nta kintu na kimwe rucyemura, cyane cyane iyo rugarutse ku barimo kurukora”.
Uyu mukinnyi w’imyaka 24 yasabye ko habaho imyigaragambyo “yo mu mahoro kandi yubaka”.
Abategetsi bavuze ko abantu barenga 900 batawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa kane ryonyine, urugomo rukomeza no ku wa gatanu.
Leta y’Ubufaransa yatangaje ko igiye kugaba (kohereza) abapolisi 45,000 mu rwego rwo kubuza ko habaho urundi rugomo.
Kuva mu mujyi wa Lille n’uwa Roubaix mu majyaruguru y’igihugu kugera i Marseille mu majyepfo, amaduka yarasahuwe aranangizwa, imihanda irangizwa bikomeye ndetse n’imodoka ziratwikwa.
Mbappé, umukinnyi w’ikipe ya Paris Saint-Germain, yatwaye igikombe cy’isi hamwe n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa mu 2018 ndetse mu kwezi kwa Werurwe (3) uyu mwaka, umutoza Didier Deschamps yamugize kapiteni w’ikipe y’igihugu.
Itangazo rye, bisa nkaho yavugaga mu izina ry’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa, ryongeyeho riti: “Cyo kimwe n’abandi Bafaransa bose, twakozweho kandi tubabazwa n’urupfu rwa Nahel wari urubyiruko”.
Mbappé yavuze ko abakinnyi b’Ubufaransa, benshi muri bo bava mu bice bituwemo n’abakozi cyo kimwe na Nahel, basangiye “akababaro n’agahinda”.
Mbappé yarerewe i Bondy, agace ko mu nkengero y’umujyi ko mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Paris.
Yavuze ko abakinnyi “ntidushobora gukomeza guceceka”, basaba ko “igihe cy’urugomo giha umwanya icy’ikiriyo [icyunamo], kuganira no kwiyubaka”.
Hagati aho, abategura isiganwa ku magare rya Tour de France bavuga ko biteguye gukurikiza uko ibintu byaba bimeze kose, mu gihe hari imvururu mu gihugu.
Tour de France iratangira kuri uyu wa gatandatu i Bilbao muri Espagne, mbere yuko yerekeza mu Bufaransa ku wa mbere.
Christian Prudhomme, umukuru w’iri siganwa, yagize ati: “Dukomeje gukorana na serivisi za leta kandi turimo gukurikirana uko ibintu bimeze n’ukuntu byagiye bifata intera. Bitewe n’icyaba kibaye, tuzakurikiza ikibaye nibiba ngombwa”.
SOURCE BBC