Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yamaganye ibikorwa byo gutwika Quran muri Suède, avuga ko uburenganzira n’ubwisanzure bitagomba kubangamira abandi.
Ni mu kiganiro Papa Francis yagiranye n’igitangazamakuru Al-Ittihad, cyo muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.
Yavuze ko imyigaragambyo yo kuwa 28 Kamena 2023, muri Suède mu murwa Mukuru wa Stockholm, yatwikiwemo Quran ari ibikorwa bibabaje.
Ati “Nababajwe n’ibikorwa nka biriya. Igitabo cyose gifatwa nk’igitagatifu ku bacyemera kigomba kubahwa. Uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ntibugomba gukoreshwa nk’urwitwazo rwo kubangamira abandi. Ababikora n’abemera ko bikorwa ni abo kunengwa no kwamaganwa”.
Uwateguye imyigaragambyo yo gutwika Quran bivugwa ko ari ukomoka muri Iraq, Salwan Momik ari gukorwaho iperereza kubera ibyo bikorwa.
Icyakora urukiko rwo muri Suède rwavuze ko iyi myigaragambyo yemerewe gukomeza kuko biri mu mujyo wo kwishyira ukizana mu gutanga ibitekerezo.
Ibihugu byinshi byo mu Burasirazuba bwo hagati byiganjemo iby’Abayisilamu bikomeje kwamagana ibikorwa byo gutwika Quran. Birimo; Iraq, Iran, Saudi Arabia na Misiri.