Wari uzi ko iki kirere gitwikiriye Isi dutuyemo kigabanyijemo ibice bine

Wari uzi ko iki kirere gitwikiriye Isi dutuyemo kigabanyijemo ibice bine

Ubusanzwe ikirere gitwikiriye Isi dutuyemo cyitwa Atmosphere. Atmosphere ikaba igizwe n’ibice 4 aribyo Troposphere, Stratosphere, Mesosphere, na Thermosphere. Buri gice gitandukanye n’ikindi bitewe n’intera giherereyeho uturutse ku Isi.

Igice kibanza ari nacyo cyegereye Isi cyitwa Troposphere. Nicyo gice gitwikiriye Isi twebwe nk’abantu tubasha kubona n’amaso. Troposphere igarukira ku ntera ya kilometero 17 uvuye ku Isi. Muri Troposphere umwuka uba wegeranye cyane (air particles).

75% by’umwuka uba muri Atmosphere n’umwuka wa Troposphere, kandi uko uva ku Isi ugana hejuru aho Troposphere irangirira niko ubukonje bugenda bwiyongera.

Ninayo mpamvu iyo abashakashatsi mu bijyanye n’isanzure bari kuzamuka imisozi bayizamuka bambaye imyenda yabugenewe, ndetse baba banafite ibikoresho byabugenewe bibongerera umwuka (oxygen) iyo ugabanutse.

Ikindi nuko ibicu n’ibihu tubona turi hano ku Isi biri muri iki gice cya Troposphere.

Indege iyo ziri mu kirere ziba ziri kugendera muri iki gice cya Troposphere, kuko indege ntiba igomba kugendera ku ntera irengeje kilometero 10 uvuye ku Isi, kuko iharenze yata icyerekezo.

Igice gikurikiyeho cyitwa Stratosphere, gihera aho Troposphere irangirira. Nukuvuga ngo Stratosphere ihera kuri kilometero 17 ikarangirira kuri kilometero 50 uvuye ku Isi.

Igitabo “Earth Science” cyanditswe na “Robert H.Marshall Allen Rosskopf” gikomeza gisobanura ko, Ku mpera za Stratosphere (at the top of stratosphere), ariho haba akayunguruzo k’imirisire y’izuba (Ozone layer).

Aka kayunguruzo gatuma imwe mu mirasire y’Izuba yitwa U.V rays (Ultra-Violet rays) itatugeraho kandi itugeze yatugiraho ingaruka zikomeye cyane, zirimo nka kanseri y’uruhu.

Ikindi nuko Ozone layer ituma izuba ritatugeraho ari ryinshi. Ozone layer nayo iri kuri kilometero 50 uturutse ku Isi.

Kuri iki gice cya Stratosphere ubushyuhe bwiyongera uko uturuka hasi ujya hejuru, nukuvuga uko uva kuri kilometer 17 ugana kuri kilometero 50 niko ubushyuhe bwiyongera.

Hejuru ya Stratosphere hatwikiriwe n’igice cyitwa Mesophere. Mesosphere iherereye kuri kilometero 50 kugera kuri kilometero 80 uturutse ku Isi. Iki gice cya Mesosphere nicyo gikonja cyane kurusha ibindi bice bigize Atmosphere.

Muri mesosphere uko uzamuka uva kuri kilometero 50 ugana kuri kilometero 80 niko ubushyuhe bugenda bugabanuka, bisobanura ko ubukonje bugenda bwiyongera.

Thermosphere nicyo gice cya nyuma gitwikiriye Isi. Iki gice giherereye kuri kilometero 80 kugera kuri kilometero 400.

Muri Thermosphere ubushyuhe bwiyongera uko ugenda urushaho kuzamuka. Hejuru aho Thermosphere yenda kurangirira (kuva kuri kilometero 270 kugeza kuri kilometero 400) hitwa Ionosphere.

Iki gice cya Ionosphere kiri ku mpera za Thermosphere nicyo gituma iminara ya Radiyo (Radio stations) yohereza amajwi ahantu kure hashoboka, ariko bikabanza guca mu nyanja (Reflection of Radio waves across the ocean).

Akaba ari nayo mpamvu tugomba kubungabunga ikirere gitwikiriye Isi yacu kuko aricyo kibitse ubuzima bwacu.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x