Tujya gukora uru rutonde twahereye mu gihe cyashize kubahanzi bagiye baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zitarasibangana mu mitwe y’abenshi zakoreshejwe kandi zikinakoreshwa mu nsengero hirya hino,muyandi magambo icyo twacyita indirimbo z’ibihe byose.
1.UWIMANA Aime :Ni umugabo ufite umugore n’abana 2 atuye mu mujyi wa Kigali abarizwa mu itorero rya Zion Temple Gatenga,uyu mugabo w’Imana n’abantu arihariye muri byinshi kuko atajya ahindurwa n’ibihe arashoboye ndetse arashobotse,ni umuririmbyi mwiza,umwanditsi mwiza,umucuranzi mwiza,umutoza mwiza,umutunganya muziki(Producer)akaba anafite inzu itunganyirizwamo indirimbo ku rwego rw’amajwi(KABODI STUDIO)akaba ari icyitegererezo cy’abahanzi benshi aho yahawe izina n’abahanzi bo mu Rwanda ko ari [Bishop] akaba afite imizingo y’indirimbo irenga 10.
Aime yagaragaye mu mwaka wa 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi aho yumvikanye mu ndirimbo nyinshi zikora k’umutima nka “Ndi umwana mu rugo,Ntakindi kimbeshejeho,Iminsi yose, Muririmbire Uwiteka iyi yo yakoze umurimo mugari mukubaka imitima y’abanyarwanda ingeri zose,Sinzi uko ubigenza,Ninjiye ahera,Urakwiriye Gushimwa,nizindi.)
2.Richard Nick Ngendahayo: Ni umugabo wubatse ufite umugore n’umwana ubu akaba abarizwa k’umugabane w’America.Uyu mugabo waje atunguranye mu matwi ya benshi waririmbye indirimbo zitaribagirana kugeza nubu afite umuzingo umwe uganjemo ubutumwa buvuga Kristo kandi indirimbo ze zitunganijwe neza muburyo bwa studio utaretse imiririmbire myiza.
Indirimbo nyinshi nka Ndashaka kuba uwo wifuza, Niwe,Mana iyo ngutekereje nizindi,cyane ko uyu muzingo nta ndirimbo nimwe wabona idakora k’umutima.)
3.DUSABE Alexis Ni umugabo ufite umugore n’abana 5 atuye mu mujyi wa Kigali abarizwa mu itorero rya ADEPR Nyarugenge akaba ari umwe mubaririmbyi baririmbye muri Korali Hoziana igihe kitarigito ubu akaba atakiyibarizwamo.
Afite imizingo ibiri uwa 1 witwa UMUYOBORO uyu muzingo ukaba uriho indirimbo zakunzwe kandi zigikunzwe zubatse imitima y’abatari bake harimo Umuyoboro,Zaburi 23,Ibitambo,Kuki turira,nizindi.Umuzingo wa 2 witwa NJYANA IGOROGOTA uriho indirimbo nziza nka Ninde wamvuguruza,Njyana igorogota,nizindi nubwo zitakunzwe cyane nkizo k’umuzingo wa 1.
4.MUCYO Nelson :Atuye mu mujyi wa Kigali akaba yubatse ,afite umwana umwe akaba abarizwa mu itorero rya Restoration.Ni umwe mubahanzi badakunda kwigaragaza no kudakora cyane ariko akaba ari umuhanzi ufitiye benshi umumaro kubw’inama muburyo butandukanye,cyane cyane kugira UMUTIMA WAGUTSE URAMYA.
Ni umwanditsi mwiza ndetse hari nabamwe mubahanzi bafite izina rikomeye yagiye yandikira indirimbo.Afite imizingo 2 uwa mbere witwa NDAJE MUBWIZA BWAWE ukaba uriho indirimbo zubatse imitima mu gihe cyashize kugeza uyu munsi twavuga nka Ndaje mu bwiza bwawe,Warakoze nizindi umuzingo wa 2 witwa UMURIRO WO KURAMYA uriho indirimbo nka Ngeze kw’iriba,Umuriro wo kuramya,Agahe k’agahebuzo,nizindi. Akaba ari no gutunganya umuzingo wa 3 kuriwo hamaze gusohokaho indirimbo 2 arizo Ibuye na Warahabaye.
5.Patient BIZIMANA: Arubatse atuye mu mujyi wa Kigali abarizwa mu itorero rya Restoration Masoro, uyu musore afite imbaga za mwihebeye kubw’indirimbo zandikanye ikiniga cy’ibyishimo indirimbo ze zirangwamo Kristo. Afite imizingo 2 uwa mbere uriho indirimbo nka Menye neza,Nongeye ndaje,Andyohera cyane,Ikime cya mu gitondo,nizindi. Umuzingo wa kabiri uriho indirimbo:Ubwo buntu,Amagambo yanjye,nizindi
UYU 6 UMWANYA DOMINIC ASHIMWE AHURIYEHO NA UWITONZE CLEMENTINE TONZI
- Dominic ASHIMWE:Ni ingaragu aba mu mujyi wa Kigali abarizwa mu itorero rya ADEPR Nyarugenge,ni umuririmbyi wakunzwe mubihe byashize doreko bigeze bamwita umwami wa Gospel mu Rwanda hakurikijwe ibihembo bitandukanye yahawe mu Rwanda no hanze y’u Rwanda afite imizingo itandukanye uwa mbere uriho indirimbo nka Uwiteka ari kumwe natwe,Nemerewe kwinjira,Inshuti,Ntahinduka,nizindi.Umuzingo wa kabiri nubwo utaramenyekanye cyane nk’uwa mbere ariko waserukiwe n’indirimbo imwe yakunzwe kandi ikunzwe n’abatari bake kugeza nubu yitwa Ashimwe.
Uwitonze Clementine Tonzi : benshi bamenye ku izina rya Tonzi yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko akurira mu Rwanda. Yavukiye mu muryango ukomeye wa gikristo, yakuze atozwa kubaha Isabato ndetse kugeza ubu ararushaho kwiyagura mu murimo w’Imana.
Tonzi benshi muri bagenzi be bise igifaru yagaragaje guhatana gukomeye cyane , kuko yabereye ikiraro gikomeye abandi bakorwa ,indirimbo yabaye ikimenywa nabose ni Humura .
7.Simon KABERA: Ni umugabo ufite umugore n’abana 2 atuye mu mujyi wa Kigali abarizwa mu itorero rya ADEPR Remera.Uyu mugabo akunzwe n’abatari bake mungeri zitandukanye k’ubw’umutima wagukiye kuramya agira muriwe.
Aririmba indirimbo zaje munjyana itamenyerewe mu itorero rya ADEPR nawe mu ndirimbo ze avuga Kristo afite imizingo 2 uwambere ugizwe n’indirimbo nka Munsi yawo,Mfashe inanga,Gusenga,Inshuti nizera,nizindi.Umuzingo wa 2 nubwo utazwi cyane ariko uriho indirimbo nziza nka Mukobwa w’isioni,Inshuti nabonye,nizindi.
8.Dr Apos Paul Gitwaza :Uyu ni umugabo ufite umugore n’abana akaba aba mu Rwanda no muri America,akaba afite umwihariko,kuko we ni umushumba ndetse uyoboye amatorero yose ya Zion Temple ku isi.Uyu mugabo akaba ari umunyempano nyinshi muriwe nubwo zimwe nazimwe ziryamirwa nizindi twavugank’impano y,Ubushumba,Umuhanuzi,Umwigisha,Umubwiriza,Umuririmbyi,
Umwanditsi w’indirimbo,Umucuranzi nizindi,ntitwananirwa kuvuga ko ari umwe mu bashumba bakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo. Mu ndirimbo nyinshi yaririmbye wenyine ndetse n’izo yahuriyeho na Asaph zubatse imitima y’abenshi kugeza magingo aya harimo Ntarindi turo,Shimwa,Abamaraika,nizindi.Uyu mugabo akaba yarigeze no kugira igitekerezo cyuko yahuriza hamwe abahanzi bo mumatorero atandukanye yo mu Rwanda bagakora igicaniro gihoraho kitagira umupaka nubwo iki gitekerezo n’icyifuzo bitagezweho.
9.Theogene UWIRINGIYIMANA :Ni umugabo uzwi ku izina rya Bosebabireba yitiriwe indirimbo ye,arubatse afite umuryango mugari atuye mu mujyi wa Kigali akaba abarizwa mu itorero rya ADEPR.Uyu mugabo yaje atunguranye mu ndirimbo zandikanye amagambo akomeye bamwe bavuga ko ari indirimbo zinyuro usanga avuga cyane kubutabazi bw’Imana,afite abakunzi nabafana benshi mu Rwanda no hanze yarwo binyuze mu ndirimbo nyinshi doreko afite imizingo 12.Bose babireba Icyifuzo,Ibigeragezo si karande,Soko imara inyota,Ingoma yawe,ukuri kuranyagirwa,Ntawe bitabera,Kubita utababarira,nizindi.Nubwo uyu mugabo yaje kuvugwaho cyane bitewe nimyitwarire itagaragaza ubuhamya bwiza,ariko ntibikuyeho ko yakoze umurimo ukomeye agafasha imitima ya benshi.
10.Israel MBONYICYAMBU: Ni umusore ukiri muto utuye mu mujyi wa Kigali akaba umukirisitu ubarizwa mu itorero rya Restoration Masoro,uyu musore wamenyekanye binyuze mu ndirimbo ze doreko zanamenyekanye atari mu Rwanda ahubwo aba ku ishuri mu gihugu cy’ubuhinde.Yaje atunguranye mu ruhando rw’abahanzi bakora umuziki wa Gikirisitu mu Rwanda,azana amagambo yanditse neza kurwego ruruta imyaka afite indirimbo ze ziryoheye amatwi kandi zikora k’umutima kuburyo umuzingo we wa mbere uriho indirimbo nk’Imigezi,Uri number one,Mfite impamvu,Niba ushaka kugira ubwiza,kumusaraba,nizindi utabasha kubonaho indirimbo idakora k’umutima.Ntiyatinze yaje gushyira hanze umuzingo wa kabiri witwa INTASHYO iriho indirimbo Amarembo y’ijuru,Hari ubuzima, nizindi.Nayo yaje ikomeza kumusunikira murukundo n’abakunzi be,ubu akaba ari gukora umuzingo wa gatatu uriho indirimbo Karame,Nturi wenyine nizindi,zikomeje kumushyira k’umunara w’izina rikunzwe n’abatari bake mu Rwanda no hanze yarwo.
Akaba afite umwihariko muburyo butatu bukurikira.
1.Azi guha agaciro impano.Niwe muhanzi uca amafaranga menshi mu bitaramo nibiterane atumiwemo ikizwi nko kwishyuza.
2.Afite amahirwe yitabira ibitaramo aba yatumiwemo n’abahanzi baririmba indirimbo zisanzwe zidahimbaza Imana izo abenshi bita indirimbo z’isi.
3.N’umuhanzi ukunzwe ariko bitoroheye abantu baciye bugufi barabanda rigufi kumubona kuko ahanini usanga abamurindira umutekano bakumira benshi .
4.Kandi kwitabira ibitaramo byabaciriritse ntibijya bipfa gushoboka kuko aca amafranga atagira ingano kubamwifuza.
Ntitwasoza iyi nkuru tudashimiye Imana yabashishije aba bakozi b’Imana tubasabira kurushaho kwagurwa no guhumekerwamo n’Umwuka Wera.Ndetse tunashimira abandi bahanzi bose bakora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana tubasabira gufashwa no kuyoborwa n’Umwuka Wera.