Amazi y’Isi.Menya byinshi kuriyo

Amazi y’Isi.Menya byinshi kuriyo

Uramutse ubasha gufata agatonyanga k’amazi ukakamanura mu musozi, ukagakurikira mu rugendo rwako, uramutse ubishoboye wabona uru rugendo rwako rutangaje. 

Wamara igihe cyawe cyose cyo kubaho cyawe waba usigaje, wakimara wurira imisozi, umanuka mu migezi, ugenda munsi y’ ubutaka ndetse rimwe na rimwe ukisanga uri mu Nyanja, gusa urugendo rw’ amazi ntago rurangirira aho gusa, amazi yose akomeza gutemba.

Bitatu bya kane(75%) by’ isi bigizwe n’ amazi gusa, amazi aboneka buri hamwe ku isi. Amenshi aboneka mu nyanja, mu migezi, mu biyaga, mu mwuka ndetse no mu mubiri wawe amazi arimo.

Amazi y’ isi ahora mu rugendo rwo kuva mu kirere aza ku isi akongera akava ku isi asubira mu kirere. Uru rugendo rw’ amazi nirwo bita mu cyongereza water cycle cyangwa cycle de l’ eau, uru rugendo rukaba ruhoraho.

Izuba ni nki modoka ikoresha muri uru rugendo rw’ amazi ava ku isi ajya mu kirere ndetse akongera akava mu kirere akagaruka ku isi, izuba ricanira amazi ari ku isi akaba umwuka aribyo abantu bita ngo amazi yakamye aya mazi y’ umwuka niyo azamuka akajya mu kirere. Iyo ageze mu kirere ahura n’ umwuka ukonje agakonja akaba urubura arirwo twe tubona ari ibicu. Iyo ibicu bimaze kuba byinshi biramanuka gusa biza ari imvura rimwe na rimwe bikaza ari urubura.

Amazi ashobora kumanuka hasi mu butaka kubera ko amoko menshi y’ubutaka yakira ibintu bisukika cyangwa bikaba bidafatanye cyane hagati hagiye harimo umwanya.

Amazi iyo yinjiye muri ubu butaka bworoshye agenda amanuka gake gake, iyo ageze ku rutare, agenda yirundanya akaba menshi yarangiza agatwikira umwanya uba hejuru y’urwo rutare.

Ahantu henshi dusanga amazi nkayo dukoresha mu ngo zacu ni mu migezi aho aba atemba hejuru y’ubutaka. Gusa aya mazi yo mu migezi atembera hejuru y’ ubutaka yose ntago ariko ahora atemba hari ayo usanga yirundanije adatemba akaba aho ariho bita ikiyaga.

Amazi dukoresha mu rugo ni amazi abayararurutse mu biyaga ndetse no mu migezi, abantu bubaka urugomero ku migezi ndetse no mu biyaga kugira ngo babone uko bayatuganya.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x