Mercy Chinwo n’umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi w’amafilime, n’umunyarwenya. Yatangiye kuririmba afite imyaka 8 muri korali y’abana.
Mercy yamenyekanye cyane kubera indirimbo ye yakunzwe cyane muri 2018, yitwa “Excess love”. Iyi ndirimbo yamenyekanye ku rwego rw’igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga, ndetse yatumye anafatwa nk’umwe mu baririmbyi beza baririmba indirimbo zaririmbiwe Imana (Gospel) muri Nigeria.
Mercy Nnenda Chinwo yavutse ku ya 5 Nzeri 1990. Yavukiye mu muryango w’abana batanu i Port Harcourt, muri leta ya Rivers. Mercy yabuze se akiri muto, kandi byabaye ngombwa ko yirwanaho ndetse na barumuna be. Kubera iyo mpamvu, byatumye ubuhanzi bwe bw’indirimbo zihimbaza Imana abyitaho akiri muto.
Nyuma yuko Chinwo avuye muri Kolari y’abana, yakomereje muri Korari y’abakuru ndetse aza no kuba umuyobozi wayo. Nyuma yatangiye kwitabira amarushanwa ya muzika kugeza abonye igihembo cya Idol yo muri Nigeria. Yaje gutsinda mu cyiciro cya 2 (season 2) cyerekana impano y’abanyanijeria, ari nabyo byaje gutuma amenyekana, iyo Award ya yitsindiye mu mwaka 2012 .
Yasohoye indirimbo ye ya mbere yitwa “Testimony” muri 2015, nyuma asohora iyitwa Igwe muri 2016. Ku ya 20 Gashyantare 2018, nibwo Mercy Chimwo yashyize ahagaragara album ye ya mbere.
Mu gitaramo cye cyo gushyira hanze Album y’indirimbo ze, hagaragayemo abashyitsi bifatanyije nawe nka Shady B, Fiokee, Chris Morgan, na Olaitan Odoko. Kuva icyo gihe, Mercy yakomeje gusohora indirimbo zo kuramya Imana zikomeza ubugingo.
Mercy Chinwo yakinnye muri filime yitwa “House of Gold”, akaba ari filime yo gusetsa yo muri Nijeriya, yakozwe na Yvonne Nelson, ikayoborwa na Pascal Amanfo. Muri iyo filime Mercy akina yitwa Lucia kandi agaragara hamwe na Yvonne Nelson, Majid Michel, Omawumi, Ice Prince, Eddie Watson, Francis Odega n’abandi.
Aya mateka ya Mercy dukeshya urubuga “www.entrepreneurs.ng” n’urubuga rwa “Wikipedia”, ivuga ko Mercy Chinwo n’umwe mu bahanzi basinyanye amasezerano n’itsinda (label) ryitwa “EeZee Concept”. Iri tsinda ni iry’umugabo witwa Ezekiel (Eezee Tee) ,kandi akaba ari nawe uriyobora. Akaba ari itsinda rikora ibikorwa bibyara inyungu mu murimo w’Imana.
Usibye Mercy Chinwo, Bwana Ezekiel Timothy anayobora abandi bahanzi ba muzika nka Frank Edwards, Preye Odede, Hilda Dokubo, n’abandi bakoresha umuziki wabo nk’igikoresho gikomeye kuri Kristo.
Igihe Mercy Chinwo yatangiraga kuririmba umuziki wahimbiwe Imana, yagiriwe inama n’abantu bamwe gusimbuza izina ‘Yesu’ mu ndirimbo ye yitwa ‘Baba’ cyangwa ‘Data’ kugirango ikurure abantu bose ariko ntiyabikoze.
Yahuye no kwangwa ariko ntiyacitse intege. Mercy ntiyatewe isoni no kwigaragaza nubwo hari aho yabaga ari wenyine. Aho yabaga agomba gutegereza, yarategerezaga kuko yizera ko gutegereza bifasha umuntu gutera imbere. Hari igihe yanzwe n’abantu ariko yabonaga ko ari ikigeragezo ahuye nacyo cyo kwizera n’igihe. Mercy akaba akiri ingaragu atarashaka umugabo.
Zimwe mu ndirimbo Mercy Chimwo yaririmbye n’imyaka zasohotsemo harimo: Testimony, Igwe, Trust, Excess love, Omekannaya, My responsibility, More pain, Chinedum, Power belongs to Jesus, Incredible God, n’izindi.