Iyi mbwirwaruhame yitabiriwe n’abantu benshi mu mateka,inakurikiranwa ubwitonzi n’abari bahateraniye bategereje ko Kristo atangaza ku mugaragaro ko abaye Umwami wa Isiraheli.
Ariko mu gihe Yesu yagishirizaga kuri uyu musozi wari waratoranirijwe kuvugirwaho umugisha uterwa no kumvira uhoraho mu gihe cy’Abisiraheli,icyo bari biteze sicyo babonye.
Twifashishije igitabo cyitwa Amateka y’intumwa za Yesu n’urupfu zapfuye kivuga ko muri iki cyigisho cya Yesu kuri uyu musozi abantu bari bateze amatwi ntawe umira cyangwa ngo acire.
Kiti:”rubanda rw’Abayuda rwari rwashitse,abigishwa bo biringanije,mbese biteguye disikuru ya Mesiya itangaza ko abaye umwami wa Isiraheli kandi ko ihawe ubwigenge.Bakomeje gutega amatwi ari ntawe umira cyangwa ngo acire ngo hatagira ijambo na rimwe ribacika ariko baraheba (ak’ino mvugo tutazi aho yaturutse itagira n’aho yanditse muri Bibiliya ngo Matayo itanu muzumirwa !)”
“Burya rero ngo ntakabura imvano.Uwo munsi Kristo yatanze umurage w’abo yise abanyehirwe.Muri abo banyehirwe umunani yagize ati :”hahirwa abarenganirizwa gukiranuka kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo(Matayo 5 :9)”.Arangije afunga icyigisho abantu basubiza amerwe mu isaho”.
Umwami Yesu abantu bamutekerezaga nk’umwami waje kubakiza ubukoloni bw’Abaromani,ndetse abigishwa be bari bazi ko Yesu namara kwimikwa azabagabira za minisiteri bakaba ibyegera bye mu butegetsi bwe, nyamara sicyo cyari cyamuzanye kuko yari yazanywe no kudukirisha urupfu rwe,twamwizera tukabona ubugingo buhoraho.