I Gahini ku gicumbi cy’ububyutse hateguwe urugendo nyobokamana.

I Gahini ku gicumbi cy’ububyutse hateguwe urugendo nyobokamana.

I Gahini benshi bakunze kwita ku gicumbi cy’ububyutse hateguwe urugendo nyobokamana rwiswe Gahini Revival Trip rugamije kumenyekanisha amateka y’Ubukristu.

Ndetse no kwigira ku birango by’ubukristu Bihari mu rwego rwo gukomeza urugendo rugana mu ijuru.

Ni urugendo rugamije guha abakristu bazaturuka imihanda yose gusabana ,gusenga ndetse no kwidagadura bishingiye ku ndangagaciro nkirisitu.

Uru rugendo ruteganijwe tariki ya 10/9/2022 guhera mu gitondo saa kumi n’ebyiri kugeza saa kumi z’umugoroba.

Abateguye uru rugendo bavuga ko uru rugendo rugamije kuzana ubumwe bw’abakristu  baturutse mu matorero atandukanye binyuze muri uru rugendo.

Umuyobozi wa Sion Tours yateguye uru rugendo Bwana Jimmy Frederic yavuze ko uru rugendo barutekereje nyuma yo kubona ko hakenewe ingendo nyobokamana z’imbere mu gihugu ngo kuko hari ahantu henshi hafite amateka abumbye byinshi by’ubukristu muri iki gihe yatuma abantu bakomeza gukomera mu nzira y’agakiza.

Yavuze ko kandi izi ngendo bazitezeho guteza imbere ubumwe mu bakristu ngo cyane ko biteze ko bazaba baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.

Yakomeje asaba ko abantu batangira kwiyandikisha vuba bishoboka mu rwego rwo kugirango uru rugendo ruzagende neza.

Abazitabira uru rugendo bazatambagizwa ibice bitandukanye birimo urukuta rw’ibitangaza,ingoro y’igihango n’ibindi.Ngo ni umwanya akandi wo gusenga

byimbitse,gusabana,gufata amafoto y’urwibutso ndetse no gutaramira Imana.

Abiyandikishije kandi bazaba bemerewe guhabwa uburyo bwo kugenda no kugaruka kuva I Kigali kugera I Gahini no kugaruka,ifunguro rya mu gitondo na saa sita,ibinyobwa ,umusanzu wo gushyigikira Gahini ,amafoto,kumenyana n’abandi no guhana aderesi,gutaramana n’abanya Gahini.

Bosco Nshuti,Jado Sinza,Ezra Joas n’abandi benshi bazitabira uru rugendo.

Kwiyandikisha biri gukorerwa kuri www.siontours.org cyangwa www.ishema.rw

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x