Menya neza uko byari byifashe hagati ya Israel na Palestine mu gihe ubwigenge bw’Abayuda bwari bwegereje

Menya neza uko byari byifashe hagati ya Israel na Palestine mu gihe ubwigenge bw’Abayuda bwari bwegereje

Mu gihe abasore b’abayuda bakomezaga kujya mu bihugu by’uburayi na Amerika kwitoza uburyo bugezweho bwo kurwana, byatumye Abarabu bibaza ikigamijwe icyo ari cyo.

Ibyo byatumye umutwe w’Abarabu wo kwibohoza (Armee de Liberation Arabe) uva mu birindiro byawo byabaga muri Libani, no muri Siriya baramanuka berekeza mu ntara ya Galilaya, maze batangira ibikorwa by’ubucengezi.

Abongereza bari basanzwe baza guhosha imirwano hagati y’abayuda n’abarabu bageze igihe bananirwa gukoma imbere no kubuza ibyo bikorwa by’ubushotoranyi byakorwaga n’impande zombi, cyane cyane ko banatinyaga gukomeza kuhatakariza ubuzima nta n’inyungu babibonamo.

Uko kwifata kw’abongereza, kwatumye abarabu babona uburyo bwo kwigira imbere, bagera mu mirenge imwe yo muri Haiffa na Tel-Aviv ndetse no mu gikombe cya Yezereri.

Kuva icyo gihe intambara yatangiye gushyuha cyane, kuko abayuda nabo bafashe icyemezo cyo gukora imirwano simusiga igamije gusubiza inyuma ibitero by’abarabu, ku buryo imirwano ikomeye yabaye ku itariki ya 16 Mutarama 1948 yari ikomeye cyane hari urusaku rukomeye rw’amabombe.

Iyo mirwano yaguyemo abantu basaga 200, ku buryo mu kwezi kwa gatatu uwo mwaka Palestina yakagamo umuriro itembamo n’amaraso menshi.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane, uwo mwaka, amatsinda y’ingabo z’abongereza yatangiye kugenda yimuka ava mu birindiro byabo bimwe na bimwe.

Ingabo z’abarabu zakoze ibishoboka byose ngo zibyigarurire. Ariko ntibyabakundiye nubwo baharwanye inkundura. Ahubwo ingabo z’abayuda nizo zigaruriye ibyo birindiro nyuma y’akazi gakomeye zakoze mu mirenge itari imwe.

Ku itariki ya 6 Mata 1948 Abayuda bakoze Operation yitwa Nahason, bifuzaga kubohoza Yerusalemu. Ubukana bakoranye iyo Operation bwatumye Abarabu benshi bahunga, berekeza muri Bande de Gaza.

Ibyo byahesheje Abayuda uburyo bwo kubohoza Tiberiyadi, ku itariki ya 18 Mata 1948.

Ku itariki ya 1 Gicurasi 1948, ibintu byari bikomeye cyane kuko aribwo Abayuda bakoze Operation yitwa Yftah, yari igamije kubohoza umujyi wa Safed. Kandi bari banafite intego yo kwigarurira imirenge yose ya Galilaya, kuko batekerezaga ko aribyo bizabafasha uburyo bwiza bwo kuzarinda Leta yabo nshya yendaga kuvuka.

Iyi nkuru dukesha igitabo cyitwa “Ibanga rikomeye rihishwe mu burasirazuba bwo hagati” ikomeza ivuga ko ku itariki ya 10 Gicurasi 1948, bakoze indi Operation yiswe Makabe. Ariko ingabo z’abarabu zari zakaze cyane kuko zishe iz’Abayuda zigera ku 150 zigafata mpiri abagera kuri 350.

Muri icyo gihe ibintu byari bimeze bityo Abongereza bari barangije guhambira ibyabo bashaka kwitahira. Impande zombi nazo zarwanaga inkundura ngo rumwe rutange urundi mu birindiro.

Icyagaragaraga ariko ni uko Ingabo z’abayuda zasaga n’izamaze gutsinda urwo rugamba kuko zagenzuraga igice kinini.

 

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x