Benshi mwagiye mukunda umuvugabutumwa, Billy Graham, kubera inyigisho ze ndetse n’ibitabo bitandukanye yagiye yandika.
Uyu munsi twifuje kubagezaho amateka y’uyu mugabo wagize ibigwi bikomeye.
Billy Graham yari umubwirizabutumwa bwiza w’Umunyamerika wavukiye ahitwa i Charlotte, Carolina y’amajyaruguru ku itariki 7 Ugushyingo, 1918.
Billy Graham yari imfura mu bana bane babyawe na William na Morrow Graham. Mu gihe yari umwana nta wiyumvishaga ko azabwiriza abantu barenga milliyoni 215 mu bihugu 185 ku isi yose hatabariwemo abo yabwirije binyuze mu ma radiyo na televiziyo.
Ku myaka 16 gusa, Billy Graham ni bwo yatangiye kwitabira inama z’ububyutse zayoborwaga na Mordecai Ham.
Arangije amashuri yisumbuye, Graham yabanje kujya mu ishuri rya Gikristu, Bob Jones ariko nyuma y’igihe gito ahita ahindura ishuri ajya mu ishuri rya Bibiliya ahitwa Florida, ari naho yimikiwe mu 1939.
Arangije mu ishuri rya Florida, Graham yakomereje muri Kaminuza ya Wheaton ari na ho yahuriye n’uwo baje kurushinga, Ruth McCue Bell.
Graham yabaye umushumba w’Itorero rya mbere ry’aba Baptiste igihe gito maze ahita ajya mu muryango Youth for Christ, umuryango w’ababwirizabutumwa b’abamisiyoneri bigishaga abakiri bato ubutumwa bwiza .
Mu mwaka 1948, yavuye muri uyu muryango kugira ngo abone uko yamara igihe kinini abwiriza ubutumwa bwiza. Mu rwego rwo gukwirakwiza ubutumwa bwiza, Billy Graham n’abo bafatanyaga bashinze umuryango Billy Graham Evangelistic Association (BGEA) ndetse Graham atangira kunyuza zimwe mu nyigisho ze ku ma radiyo na televiziyo.
Uko yagendaga aterimbere, Billy Graham Evangelistic Association BGEA yagiye ifungura amashami mu bindi bihugu ndetse inatangira gukora ama cassettes, kwandika ibitabo, n’ ama filimi. Uwo muryango kandi wagiye witabira ubutumire butandukanye bagiye bahabwa aho batangaga inyigisho ahantu henshi hatandukanye ndetse benshi bagenda bakira agakiza.
Billy Graham yanditse ibitabo byinshi cyane aho twavugamo nka Angels: God’s Secret Agents (1975), How to be Born Again (1979), Death and the Life After (1994) and The Journey:
.Mu mwaka wa 1992 Billy Graham yasanganywe indwara ifata ubwonko yitwa hidirosefarisi hydrocephalus mu rurimi rw’icyongereza, ari nabwo yahise yegurira ubuyobozi bwa Billy Graham Evangelistic Association BGEA umuhungu we, William Franklin Graham.
Umuryango witwa Gallup watangaje ko Bill Graham yari mu bagabo 10 bari bakunzwe kandi bubashywe cyane ku isi. Billy Graham yari umuntu benshi bafataga nk’icyitegererezo kubera umurava yagaragazaga mu murimo w’Imana. Umuvugabutumwa mpuzamahanga Billy Graham yitabye Imana ku myaka 99 y’amavuko. Ku taliki ya 21Gashyantare 2018 nibwo uyu mukozi w’Imana yashizemo umwuka.
Hari amwe mu magambo Billy Graham yagiye avuga agumye kubera benshi nk’ikirori bireberamo ndetse bigatuma babasha guhinda imwe mu myifatire yabo.
Bill Graham yagize ati “ Imana yaduhaye ibiganza bibiri: kimwe cyo kwakira ikindi cyo gutanga.” Ibi bishatse kwibutsa babandi bifuza guhabwa gusa ariko nti basubize amaso inyuma ngo barebe bagenzi babo , buri gihe bagahora bashaka ko bahabwa nyamara wareba uwo baha ukumirwa .
Ibyiringiro by’amahoro adashira ni Yesu Kristo gusa.”Mu gihe Billy Graham yari ataritaba Imana icyo gihe arwaye , yagize ati” minsi ishize, umuntu yambajije niba ntatekereza ko Imana yakoze ibidakwiriye, yemera ko ndwara iyi ndwara y’ubwonko kandi narayikoreye ndi umwizerwa. Namusubije ko atari uko mbibona.
Ahubwo ko Umubabaro ari kimwe mu bigize ubuzima bw’umuntu kandi utugeraho twese. Icyangombwa ni ukuntu twitwara iyo umubabaro uje Hari abahita bava ku Mana mu burakari bwinshi cyangwa se kurushaho kuyegera mu kwizera no kudatinya.”
Billy ati” Kwemeza umuntu ni inshingano y’Umwuka Wera, guca imanza bikaba inshingano ireba Imana ariko njye inshingano yanjye ni ugukunda.”
Billy graham :Amarira umuntu yiririra ni ikimenyetso cy’intege nke ariko amarira umuntu aririra abandi ni ikimenyetso cy’imbaraga.”
Billy Graham: Sindi kujya mw’ Ijuru nk’umuntu wabwirije benshi ubutumwa bwiza cyangwa nk’umuntu wasomye Bibiliya cyane ahubwo ngana mw’ Ijuru meze nka cya gisambo cyavuze ku munota wa nyuma kiti, “Mwami unyibuke.”