Premier League: Imyizerere ikomeje gukoma mu nkora Ubukangurambaga bushyigikira abaryamana bahuje ibitsina

Premier League: Imyizerere ikomeje gukoma mu nkora Ubukangurambaga bushyigikira abaryamana bahuje ibitsina

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza FA ryatunguwe n’ibyemezo abakinnyi n’amakipe bari gufata banga kwambara imyambaro n’ibindi byose biriho amabara ashyigira abaryamana bahuje ibitsina.

Bibaye ubugira kabiri muri uyu mwaka w’imikino ya Premier League 2024, Kapiteni wa Ipswich Town Sam Morsy ( Umusilamu ) yanga kwambara igitambaro kigenerwa umukinnyi uyoboye abandi (Captain) bitewe nuko kiriho amabara y’umukororombya (Ibara rifatwa nk’iryamamaza abaryamana bahuje ibitsina ).

Siwe gusa kuko na Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza akaba na Kapiteni wa Crystal Palace Marc Guéhi
( Umukirisitu ) ubwo ikipe akinira yakinaga na Newcastle ndetse no ku mukino bakinnyemo na  Ipswich yahisemo kwambara icyo gitambaro ariko yandikaho amagambo ashimangira ukwemera kwe ati “Nkunda Yesu ” na “Yesu aragukunda”.

Ibyakozwe na Marc Guéhi byababaje cyane amashyirahamwe y’abaryamana bahuje ibitsina mu Bwongereza ndetse Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FA rimenyesha ikipe akinira ko rigiye gutangira iperereza kuriyo myifatire.

The Mirror itangaza ko ubukangurambaga bw’abaryamana bahuje ibitsina bwakorwaga n’abakinnyi n’amakipe y’umupira w’amaguru mu bwongereza uyu mwaka bwakomwe mu nkokora.

Se wa Marc Guéhi usanzwe ari n’umubwirizabutumwa I London, yavuze ko atumva impamvu abantu bavunwa n’ibyo umwana we yakoze.

John ati” Hari umuntu yababaje? Ntabwo mbitekereza. Nizerera mubyo Bibiliya ivuga. Yesu akunda buri wese, kandi Marc ntawe yababaje kubera ibyo yanditse […].”

Mu mukino Manchester United yatsinzemo Everton, myugariro wayo  Noussair Mazraoui yanze kwamabara amakote bari bateguriwe arimo ibirango byo gushyigikira abaryamana bahuje ibitsina, bituma ikipe yose itayambara.

Mu bitangazamakuru mpuzamahanga ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, abantu bakomeje gushimira abakinnyi nahagurutse bakanga gukora ibitandukanye n’imyemerere yabo.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x