I Paris mu Bufaransa habaye ibirori bikomeye byo gutaha katederali ya Notre Dame imaze imyaka isaga 850 yubatswe.
Ku wa 15 Mata 2019 nibwo Katederali ya Kiliziya Gatolika ( Notre Dame de Paris) yafashwe n’inkongi y’umuriro.
Mu gutaha ku mugaragaro no kweza Katederali ya Notre Dame y’i Paris, habaye igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Laurent Ulrich Arkiyepiskopi wa Paris.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ndetse n’abandi banyacyubahiro bavuye hirya no hino kw’isi bari bitabiriye uyu muhango.
Ku butumire bwa Musenyeri Laurent Ulrich, Arkiyepiskopi wa Paris, abasenyeri bagera kuri 170 baturutse mu Bufaransa no ku isi, abapadiri 106 bo muri diyosezi ya Paris, n’abandi bizera bashoboye kwitabira igitambo cya Misa.
Donald Trump uherutse gutorerwa kuzayobora leta zunze ubumwe z’Amerika na Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine ni bamwe mu banyacyubahiro bari bitabiriye umuhango wo gutaha Katederari ya Notre Dame y’i Paris.
AMAFOTO: