Umushumba Mukuru w’Itorero rya Zion Temple ku isi, Apostle Dr Paul Gitwaza, yavuze ko bidakwiriye ko umuhungu upfumuye amatwi cyangwa wambaye imyambaro igezweho izwi nka “Déchiré” ajya kuruhimbi ngo aririmbe.
Ibi yabitangarije muri Australia aho ari mw’ivugabutumwa. Yanabonanye na bamwe mu bayobozi bakuru b’umugi wa Queensland na Logan City uherere mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Brisbane.
Ati” Nta mwana w’imfura ( umuhungu ) watoboye amatwi keretse aba bazungu.
Nta mwana w’imfura waje kuririmba hano yambaye ikoboyi ishanyitse (icikagiritse) ntibibaho.”
Yakebuye aba-pasiteri:
Ati” Kandi namwe ba Pasiteri murabibona mukabyihorera, ntibibaho.
Ntihagire umukobwa, umudamu uzaza kubayobora aha yambaye ipantaro. Nta muririmbyi ugomba kuririmba aha w’umukobwa yambaye ipantaro, oya, ntibibaho.”
Mujye mwubaha mu rusengero:
Umushumba Mukuru w’Itorero rya Zion Temple ku isi, Apostle Dr Paul Gitwaza ati” Mujye mwubaya aha hantu. Muri Zion temple ntushobora. Umukobwa araza yambaye ipantaro zimufashe utubuno twose tuneganega araramya nde? Imana cyangwa arimo arateza umwaku urusengero? ambara ijipo nziza […] muranyumva neza?”
Icyo Apostle Dr Paul Gitwaza asaba aba-pasiteri n’abakirisitu “Ndabasaba abashumba muri aha, namwe bakirisito munyumva, amakorali yanyu yose ntihazagire umukobwa uzongera kuririmba yambaye ipantaro cyangwa gukora protocole yambaye ipantaro.”
Yakomeje ati ” Ntabwo mubuze amakanzu […], icya kabiri nta mwana w’umuhungu ugomba kuza gucuranga […] afite amaherena, oya. Iherena rivuze iki? […] ni ukuvuga ngo ndi imbata iteka ryose. kuki abana bacu mwemera ko baba imbata? nta mwana w’umuhungu wemerewe kwambara iherena.”
Rastafari n’idini rya satani:
Apostle Dr Paul Gitwaza asobanura ko Rastafari ari idini rya satani bityo nta muhungu ukwiye kuririmba mu rusengero afite ibiranga abaririmo.
Ati”Icyongeyeweho, nta mwana w’umuhungu wemerewe kujya aririmba aha afite amarasita ( dreadlocks ) oya. Ariya marasita n’idini ryitwa Rastafari. Rastafari n’idini rya satani. Rero abana barabyambara batazi ibyo aribyo. Genda woze, wiyogosheshe, ugire umusatsi mwiza […] ntugire udusatsi tumeze nk’udushitani, hoya, mugire imisatsi mizima. Muranyumva neza? Ibi ndabibabwiye kugirango ejo n’ejo bundi ariko mumera, nimuva aha mugende mwiyogosheshe mube abana basa neza […].”
