Ineza igira amaguru, amaboko, amaso, akanwa n’amatwi – Bishop Prof. Fidèle Masengo

Ineza igira amaguru, amaboko, amaso, akanwa n’amatwi – Bishop Prof. Fidèle Masengo

Umushumba mukuru w’itorero Four square Church, Bishop Prof. Fidèle Masengo avuga ko umuntu ugiriye mugenzi we neza, iyo neza ihita yiruka ikajya imbere y’Imana kumuvuganira.

Ati” Iyo ugiriye umuntu neza, ntituza (ineza) kandi ntihagarara. Iriruka ikagera mu ijuru, n’imbere y’Imana yashika ikavuga, ikabwira Imana amakuru yawe yose ukuntu wagiriye umuntu wayo neza maze ikagusabira umugisha, igapakira ikakuzanira umugisha.”

Mu nyigisho yahaye umutwe ugira uti “Umugisha wishakira inzira”, yifashishije ijambo ry’Imana riri muri 2 Samuel 9:1.

“Bukeye Dawidi arabaza ati” Mbese hari uwasigaye wo mu muryango wa Sawuli, ngo mugirire neza ku bwa Yonatani?”

Ineza igira amaguru…

Umushumba mukuru w’itorero Four square Church, Bishop Prof. Fidèle Masengo ati ” Nshimishijwe no kongera kwibuka iki cyanditswe. Nibutse ko Ineza igira amaguru, igira amaboko, amaso, akanwa n’amatwi.”

Umuntu ugira neza, umugisha we ntujya uyoba nkuko byemezwa na Bishop Prof. Fidèle Masengo

Ati ” Igishimishije ntabwo iyoberwa aho utuye. Niyo waba warimutse utuye ku wundi mugabane, cyangwa uri mu bwihisho kubera ibihe urimo, umugisha wawe ukugeraho utayobye kandi utarangisha inzira.”

Yasoje asaba abantu bagira neza ariko ntibagarukire, ko bakwiye gutegereza.

” Ineza yawe izakugarukira kandi umugisha wawe ntuzayoba. Tegereza.”

Bishop Prof. Fidèle Masengo afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu Mategeko.

Aherutse kwandika kandi amurika ibitabo bibiri byafasha abagenzi bajya mw’Ijuru.

Ibyo bitabo ni ‘The Grace of God’ na ‘Beyond boundaries’.

Umushumba mukuru w’itorero Four square Church, Bishop Prof. Fidèle Masengo n’umufasha we Pasiteri Solange Masengo

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x