Umushumba Mukuru w’Itorero rya Zion Temple, Apostle Dr Paul Gitwaza, yahumirije abantu bihebye bitewe nuko babona ko ntacyo bagezeho kandi umwaka agenda ugana ku mpera zawo.
Ibi yabitangaje mu butumwa ngaruka kwezi, asaba abantu gushaka ubutunzi bw’ubumana.
” Mbifurije ukwezi kwiza k’Ukuboza. Kuzababere ukwezi k’ubutunzi bw’Ubumana”.
Uretse gushimira Imana ko yarinze abantu mu mezi cumi na kumwe ashize, Apostle Dr Gitwaza yanatanze ishimwe ” Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye. Ninde warondora imirimo itangaje y’Uwiteka wayoboye intambwe zacu akaduha amagara mazima? Ishimwe ribe iry’Uhoraho.”
Ndakwifuriza ngo wite ku busabane bwawe n’Imana:
Apostle Dr Gitwaza Paul ati ” Mu minsi mike dusigaranye ngo dusoze umwaka, ndakwifuriza ngo wite ubusabane bwawe n’Imana. Haracyari amahirwe yo gusingira ibyo utabashize kugeraho mu mezi atambutse […].
Yakomeje ati ” Uzagire ubusabane n’Imana binyuze mu Ijambo ryayo. Kuko uhagaze ku musozi wa Siyoni aho Uwiteka agiye gusubiza ibyawe, Imana iri hafi yawe ngo yuzuze ibyo yagusezeranyije. Waciyemo muri byinshi biruhije muri aya mezi atambutse ariko Uwiteka aravuze ngo, “birarangiye.”
Ubwiru bw’Imana buzagaragare kuri wowe:
Apostle Dr Paul Gitwaza yasabye abantu gushakana Imana umutima wabo wose.
Ari” Uhabwe imbaraga n’amavuta, bizagutwikire mu gihe gikwiye n’ikidakwiye. Nushaka Imana n’umutima wawe wose, izaguha umuntu uzagushyigikira kandi uzakujyira inama nzima. Ubwiru bw’Imana buzagaragare kuri wowe, utwikirwe n’igicu cy’Abamarayika[…]”.