Umushumba mukuru w’Itorero Miracle Centre Cathedral Church na Robert Kayanja Ministries, Pastor Robert Kayanja yagarutse mu Rwanda aho yakiriwe na Apostle Mignonne A. Kabera uyobora Noble Family Church.
Akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe, Pasiteri Robert Kayanja yatangaje ko ashimira Umwuka wera.
Ati” Murakoze cyane kutwakira. Nyuma y’imyaka irenga 10 ngarutse mu Rwanda, nibyo gushimira Imana. Icya mbere ni uko iki ari igihe cyo gushima, icya kabiri nizera ko Umwuka wera agiye kwigaragaza ubwe.
Kuva igihe nari hano, no kubona uburyo u Rwanda rwateye imbere gutya […] n’ibyo gushima. Muze dushimire Imana aho igejeje u Rwanda. Turashimira Umwuka wera.”
Apostle Kabera uyobora Noble Family Church yatumiye Pasiteri Robert Kayanja yasabye abafite ibibazo bitandukanye n’abarwayi kudacikwa n’amahirwe yo gusengerwa n’umukozi w’Imana.
Ati ” Twakiriye umuhanuzi, twakiriye Ububyeyi. Twakiriye umuntu wahanuriye kuri ubu butaka (iki gihugu) kandi ibyo yahanuye twarabibonye bikoreka […].
Yagarutse kubyo Kayanja yahanuriye muri Stade ahoro ubwo yazaga mu Rwanda muri 2007 ati ” Icyo gihe yavuze ko ari kubona ibintu byinshi kandi ibyo yabonaga ahagaze muri stade amahoro yuzuye, ubu navuga ko turi kubyakira, dufite umugisha, nuzuye ibyishimo.”
Yakomeje ati ” Muze dufatanye gushimira Imana. Muzane abarwayi, nzi Ubuntu bw’Imana bwinshi bumuriho. Niba ufite umurwayi cyangwa urwaye, ntucikwe.”
Igiterane Pasiteri Kayanja yatumiwemo gifite insanganyamastiko igira iti “Thanks Giving in Action, Make it a Culture”.
Iki giterane kizatandira kuwa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024. Saa Yine za mu gitondo kugeza Saa Saba z’amanywa ahari ubutaka bwa Noble Family Church na Women Foundation Ministries.
Nimugoroba Saa Kumi gikomereze i Rusororo muri Intare Conference Arena.
Abazakitabira bazahabwa umugisha n’abakozi b’Imana barimo Dr Ipyana Kibona wo muri Tanzania, Redemption Voice bazava i Burundi ndetse n’abaririmbyi bakorera umurimo w’Imana muri Noble Family Church.