Ntituzigere twishyuza abantu kuko twabasengeye – Apostle Mingone Kabera

Ntituzigere twishyuza abantu kuko twabasengeye – Apostle Mingone Kabera

Umushumba Mukuru wa Noble Family Church na Women Foundation Ministries, Apostle Mignone Kabera, yasabye abakozi b’Imana kutishyuza abantu nk’ikiguzi cy’uko babasengeye.

Ati” […] Elisa si uko atakiraga impano mubyumve. Ntuzareke kuzana impano mu nzu y’Imana. Ntabwo ari uko batazizanaga, ahubwo ( Elisa ) yashakaga kutamukomeretsa nk’umuntu ukiri muto mu gakiza.

Ashaka kumwereka ( Nāmani umugaba w’ingabo z’umwami w’i Siriya ) ko atari we agomba gushimira ahubwo agomba kwiga gushimira Imana.

Ashaka kumwigisha ko ibintu yakorewe batabyishyuza.”

Ntituzigere twishyuza abantu kuko twabasengeye:

Apostle Mignone Kabera yongeyeho ati ” Abantu bazaze […] gutanga mu rusengero, ariko ntituzigere twishyuza abantu kuko twabasengeye. Mu kuri mu mbabarire ntabwo mbyemera.

Reka abantu babikore ku bw’ijambo ry’Imana, kugirango abantu batazumva ko ari mpa nguhe […]”.

Yasabye abashumba gusengera abantu ibibazo bafite bigashira, aho kubasengera ngo bajye bahora babashaka.

Umushumba Mukuru wa Noble Family Church na Women Foundation Ministries, Apostle Mignone Kabera ibi yabivuze ubwo yigishaga ijambo ry’Imana riboneka mu 2 Abami 5:16-17.

Apostle Mignone Kabera, Umushumba Mukuru wa Noble Family Church na Women Foundation Ministries.

 

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x