Igihugu cya Ukraine cyimuye italiki ya Noheli

Igihugu cya Ukraine cyimuye italiki ya Noheli

Umunsi mukuru wa Noheli mu gihugu cya Ukraine wabaga ku italiki ya 7 Mutarama wimuwe ushyirwa ku italiki ya 25 Ukuboza mu rwego rwo kwirukana imico y’aborthodox b’abarusiya.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Christian today,aba bakomoka mu idini y’aba Orthodox bo mu Burusiya ngo baba bashyigikiye Putine n’ubutegetsi bwe,ibi bikaba byaratumye uku kwezi kwashize Kwa Nyakanga hashyizweho itegeko ryirukana imico ya kirusiya.

Kugaba igitero kuri Ukraine niko kwazamuye ibi bice mu bakomoka mu idini ya Orthodox kuko umuyobobozi wabo mu Burusiya Patriarch Kirill yashyigikiye iki gitero bikaba byaratumye afatirwa n’ibihano n’igihugu cy’ubwongereza.

Nyamara iri tegeko rije mu gihe amadini yo muri Ukraine yari yaratangiye gushyira mu bikorwa ibyaryo, kuko aborthodox bo muri Ukraine bari baremereye abayoboke babo kwizihiza Noheli ku italiki ya 25 Ukuboza kuva umwaka ushize.

Umwaka ushize akanama gashinzwe umutekano muri Ukraine kari kasabye leta guhagarika idini ryose rigendera ku mabwiriza ya Moscow,iri tegeko rikaba ryabaye igisubizo.

 

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x