Urusengero rukomeye muri Uganda amashyi yaciye agahigo

Urusengero rukomeye muri Uganda amashyi yaciye agahigo

Urusengero rwa Phaneroo Ministries International muri Uganda rwashyizeho agahigo ubwo abayoboke barwo bakomaga amashyi amasaha atatu agashira.
lbi byabaye ejo ku cyumweru mu materaniro ,aho bakomye amashyi y’urufaya adashira mu rwego rwo gukuraho agahigo ko gukoma amashyi igihe kirekire kwabereye mu bwongereza muri 2019 kwamaze amasaha abiri.

Aka gahigo k’amasaha abiri kari karemejwe na guiness world record kakaba kakuweho n’uru rusengero rwo mu buganda ariko bakaba bagitegereje ko iyi Guinness world record ibyemeza.

lki gikorwa cyo gukoma amashyi kikaba cyariswe “clap for Jesus” cyangwa gukomera amashyi Yesu.
lbi rero niba bazabiherwa ingororano na Yesu ntawamenya,mugihe aba bo bategereje ko bandikwa mu gitabo cya Guiness world record.

 

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x