Umugore wa Pst Theogene yatumiwe mu gitaramo cyari cyaratumiwemo umugabo we

Umugore wa Pst Theogene yatumiwe mu gitaramo cyari cyaratumiwemo umugabo we

Umugore wa Nyakwigendera Pasiteri Theogene Niyonshuti, yatumiwe mu gitaramo cyari cyaratumiwemo umugabo we, mu rwego rwo kugira ngo amuhagararire kuko atagihari yitabye Imana.

Iki giterane kizabera mu karere ka Muhanga kuva tariki 22 kugeza kuri 23 Nyakanga 2023 kuri EAR Gitarama. Uyu mugore wa Theogene witwa Umunyana Assia ubusanzwe ntiyari amenyerewe mu ivugabutumwa, gusa yiyambajwe muri iki giterane kugira ngo ahagarare mu mwanya w’umugabo we.

Iki giterane gifite insanganyamatsiko igira iti”Ubuzima bushya muri Kristu. Evangeliste Uwase Egidie wateguye iki giterane, yavuze ko uyu mugore yatumiwe muri iki giterane nyuma yuko byari byaremejwe ko Pst Théogène azacyitabira mbere y’uko yitaba Imana, bityo basanga bakwiye gutumira umugore we cyane ko bazanagira umwanya wo kunamira nyakwigendera.

Ikindi yongeyeho cyatumye atekereza gutumira umugore wa Pst Théogène ni uko mu gihe yari akiriho yakunze kumvikana abwira abantu ko badakwiye kuzatungurwa n’ibaramuka babonye umugore we yinjiye mu ivugabutumwa.

Ibi kandi byemejwe na Assia umugore wa Theogene.

Iki giterane gitegerejwe kubera i Muhanga cyanatumiwemo Theo Bosebabireba n’abandi bigisha b’ijambo ry’Imana barimo Ev Uwase Egidie ubarizwa muri Canada.

Igitaramo cyatumiwemo umugore wa Pastor Theogene
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x