Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye ziganjemo Whatsapp na Facebook, bakozwe ku mutima n’ifoto y’abana bagaragaye bapfukamye binginga Imana kubafasha mu kizamini cya leta bari bagiye gutangira.
Ni ifoto yafatiwe mu kigo cya San Marco giherereye mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro, kuri uyu wa mbere tariki 17 Nyakanga 2023, aho mbere yo gutangira ikizamini cya leta gusoza umwana wa gatandatu w’amashuri abanza, abana bafashe umwanya wo kwinginga Imana basenga, bayambaza ngo ize ibafashe bazabashe gutsinda.
Iyi foto igaragaragaza bamwe mu bana bapfukamye, abandi bubitse umutwe kuntebe bigaragara ko bari gusenga batakamba cyane mbere yo gutangira gukora ikizamini cya leta.
Bamwe mu babonye iyi foto bagize bati” Imana yumve utu tumalayika tugupfukamye dusenga maze tuzabashe gutsinda kubrwego rwo hejuru.”
Undi ati” Imana ntiyabura kumva abana nk’aba rwose Kandi bazatsinda.”
Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, yasabye abanyeshuri gukora neza ibizamini ntibagire ubwoba kuko bateguriwe ibyo bize, ndetse ngo iri suzuma rirerekana aho abanyeshuri bahagaze ariko n’urwego rw’imyigishirize muri rusange.
Ati “Murasabwa gusoma ikibazo neza bababajije mugasubiza ibyo babigishije. Ibibazo bagiye kubaha ntabwo ari isuzuma ryanyu gusa ahubwo ni n’isuzuma ryacu. Kubera ko ari twebwe, ari abarimu babigishije twese tuba tugira ngo turebe aho tugeze.”
Abanyeshuri bo mu mashuri abanza 202.967, nibo batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023.
Ibizamini by’uyu mwaka byatangiye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2023, byitabiriwe n’abanyeshuri b’abahungu 91.067 n’abakobwa 111.900.
Site zateguriwe gukorerwaho ibizamini muri uyu mwaka ni 1099.