Mu birori byo gutanga ubusaseridoti n’ubudiyakoni byabanjirirjwe n’igitambo cy’ukarisitiya cyatuwe na Musenyeri Antoine Cardinal KAMBANDA kuri ubu uyoboye Arkidiyosezi ya Kigali, yabibukije ko bagomba guhamya ibyo bemera.
Ni ibirori byabereye kuri Paruwasi Gatorika ya Kicukiro muri Arkidiyosezi ya Kigali, byabanjirirjwe n’umutambagiro w’abasaseridoti benshi bagaragiye abadiyakoni bagiye guhabwa ubusaseridoti ndetse n’abari abafuratiri bagiye guhabwa Ubudiyakoni.
Mu nyigisho yatanze yavuze ko ashingiye ku masomo yateguwe na Kiliziya uyu munsi, abona abantu barateye Imana umugongo ahubwo bagahugira mu bintu binatera amakimbirane mu bantu.
Ati” iyo abantu bateye Imana umugongo ntakindi baba basigaje kitari ukuyubahuka, kuko baba bararangajwe n’ibintu bakayibagirwa.”
Akomeza avuga ko kugira ngo imbuto zere neza Ari uko ziba zahuye n’ubutaka bwiza, bityo ko umuntu agomba kugira uruhare kugira ngo za mbuto nziza zigire uruhare mu mibereho ya muntu.
Ati” Badiyakoni mugiye guhabwa ubusaseridoti namwe bafuratiri mugiye guhabwa Ubudiyakoni, mutumwe kwamamaza ijambo ry’Imana, ijambo ryumukiro kugirango muhumurize abihebye Kandi mwegure abaguye, muzabikora mufite ukwemera guhamyr kugira ngo mwemeze abantu ko ijambo ry’Imana rifite ububasha bwo gukiza. Nuko rero ibyo musomye mujye mubyemera, ibyo mwemera mu byigishe, ibyo mwigishije mubihamye, bityo ingoma y’Imana yogere hose.”
Umudiyakoni ni umufasha w’umwepisikopi n’umusaseridoti, ni umuhuza w’abantu n’Imana niwe ukomeza umurimo wa Kristu Kandi akita ku nshingano z’umwepisikopi.
Musenyeri Antoine Cardinal KAMBANDA yasabye Abagiye guhabwa Ubudiyakoni kutazagira ikibacisha ukubiri n’ukwizera, gukomera kumayobera y’ukwemera barangwa n’umutima ukenye Kandi ijambo ry’Imana bamamaza barigaragaze no mubyo bakora.
Abagiye guhabwa ubusaseridoti batumwe kwagura umuryango w’Imana mubatiza abantu mu izina rya Kristu, mutumwe gutabaza abarwayi amavuta matagatifu, uwo murimo wa Kristu umusaseridoti mukuru muzawurangize neza mutarangwa n’uburyarya.
Abafuratiri barindwi nibo bahawe Ubudiyakoni.
Ni ibirori byiza rwose