Kirehe: Abakristo baguye mu kantu ubwo Umukristo mugenzi (Gitifu)wabo yafatiwe mu cyuho abikuza amafaranga y’Abaturage

Kirehe: Abakristo baguye mu kantu ubwo Umukristo mugenzi (Gitifu)wabo yafatiwe mu cyuho abikuza amafaranga y’Abaturage

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwafatiye mu cyuho umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahara mu karere ka Kirehe, abikuza amafaranga abaturage bari barakusanyije yo kwigurira imodoka y’umurenge.

Uyu Mwenedata Olivier ufite imyaka 42 y’amavuko, yafatiwe mu murenge wa Kigina mu kagali ka Nyakarambi mu karere ka Kirehe ku wa 12 Nyakanga 2023. Uyu mugabo yafashwe amaze koherereza aya mafaranga undi muntu hagamijwe kuyobya uburari ngo bitazamenyekana ko afite uruhare mu inyerezwa ry’ayo mafaranga.

Gitifu wa Gahara wafashwe ubusanzwe wasengeraga muri kiliziya Gatorika, bamwe mu bakirisitu basanzwe bamuzi ndetse banasengana bavuze ko yakoze icyaha cyo kwiba cyangwa urunuka n’Imana.

Epa ni umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu murenge wa Gahara akaba n’umwe mu bo basenganaga, yabwiye ISEZERANO .RW ko bibabaje kubona uwo bafataga nk’umukirisitu Kandi akaba n’umuyobozi wagatanze urugero ariwe ukora biriya.

Ati”nukuri birababaje! Usibye kuba yari umuyobozi, yari n’umukirisitu duhurira mu misa, rero biteye agahinda kubona umuntu wakoreraga Yezu Kirisitu mu Ukarisitiya akora icyaha cyo kwiba. Igisebo aba agishyize kuri Kiliziya muri rusange no kuri we ubwe ndetse adasize umuryango we. Gusa ibi biba bigomba kubera isomo abandi kugira ngo barebereho hatazagira ugwa mu gishuko cyangwa umutego wa Sekibi nkuwo Olivier yaguyemo.”

Joshua nawe utuye mu karere ka Kirehe yunzemo ati” ntakintu kibabaza nko kuba uwakabaye atanga urugero ariwe ukora amafuti nk’ariya, noneho kongeraho ko ari umuntu usenga biteye isoni n’agahinda kubivuga, gusa ariko ntabwo biba bikwiye, aho kwiba ibyo abaturage bavunikiye burya wafata isuka ugahinga ariko utishyizeho icyasha. Reba nkubu azafungwa imyaka hafi icumi yizize ndetse azize kurya akatagabuye. Wenda si ukumushinja ariko umunsi we wa 40 wari ugeze. Buriya yari amaze indi minsi 39 abikora mu bundi buryo ariko bwa nyuma Imana iramutamaje.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B Thierry yavuze ko uriya muyobozi naramuka ahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo, yazahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi ariko itarenze 10, n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’amafaranga yanyereje.

Kugeza ubu Mwenedata Olivier afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kirehe mu gihe dosiye ye itaragezwa mu Bushinjacyaha.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x