Kuki gusoma ari by’ingenzi ku bana?

Kuki gusoma ari by’ingenzi ku bana?

Ese iyo abana bawe bari kuruhuka ni iki bakunda gukora: bareba videwo cyangwa basoma ibitabo? None se hagati ya terefone zigezweho n’ibitabo ni iki bakunda guhitamo?

Hashize imyaka myinshi, abantu batagishishikazwa no gusoma kubera ibyo bareba kuri tereviziyo no kuri interineti. Umwanditsi witwa Jane Healy mu gitabo kitwa Endangered Minds yanditse mu mwaka wa 1990, yaravuze ati: “Hari igihe kizagera gusoma bigacika.”

Muri iyo myaka, abantu batekerezaga ko ibyo yavuze ari ugukabya. Icyakora nubwo hashize imyaka mirongo itatu, abarimu bo mu bihugu byateye imbere mu ikoranabuhanga bibonera ko abakiri bato benshi badashobora gusoma neza nk’uko byari bimeze mu myaka yabanje.

Kuki gusoma ari by’ingenzi ku bana?

Gusoma byongera ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu. Urugero, iyo urimo usoma inkuru ushobora kwiyumvisha amajwi y’abarimo bavugwa, uko bameze n’uko inkuru yagenze. Umwanditsi atanga ibisobanuro by’ingenzi, umusomyi akiyongereramo ibisigaye.

 

Umubyeyi witwa Laura yaravuze ati: “Iyo tureba firimi cyangwa videwo, tuba tureba ibyo undi muntu yatekereje. Ariko uko byagenda kose, gusoma byo birihariye. Iyo usoma usa n’aho nawe wari uhibereye igihe ibyo yanditse byabaga.”

Gusoma bitoza umwana imico myiza. Iyo abana bakunda gusoma, bituma bagira ubushobozi bwo gutekereza ku kibazo no kugishakira igisubizo. Nanone gusoma bifasha abana kudahuzagurika. Iyo basoma kenshi bibatoza imico itandukanye, urugero nko kwihangana, kwifata no kugira impuhwe.

Ni byo se koko gusoma bituma abana bagira impuhwe? Cyane rwose! Hari abashakashatsi bemeza ko iyo abana basoma inkuru bitonze kandi bayitekerezaho, bibafasha gutekereza ku bavugwa muri iyo nkuru, bakiyumvisha uko bari bameze kandi bakishyira mu mwanya wabo. Ibyo ni na byo bifasha abana mu buzima bwabo bwa buri munsi kandi bigatuma bagirira impuhwe bagenzi babo.

Gusoma bituma umwana atekereza neza. Umuntu usoma abyitondeye, asoma gahorogahoro byaba ngombwa agasubiramo kugira ngo yiyumvishe icyo umwanditsi yashaka kuvuga. Iyo abigenje atyo bimufasha kwibuka ibyo yasomye kandi bikamugirira umumaro.

Umubyeyi witwa Joseph yaravuze ati: “Iyo usoma birakorohera kwibanda ku bisobanuro, kubihuza n’ibyo usanzwe uzi no kubona amasomo wabikuramo. Icyakora, kureba videwo na firimi si ko buri gihe bituma umuntu atekereza cyane ku byo ari kureba.”

Umwanzuro: Nubwo videwo na firimi na byo bifite umumaro, abana bawe bashobora kuzabura ibintu by’ingenzi niba batajya babona umwanya wo gusoma.

source jw.org

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x