Tanzania: Hari amashuri avugwaho kwigisha ubutinganyi

Tanzania: Hari amashuri avugwaho kwigisha ubutinganyi

Binyuze muri minisiteri y’uburezi, leta ya Tanzania yatangiye gukurikirana no gukora iperereza ku bigo bivugwaho kwigisha abanyeshuri isomo ry’ubutinganyi.

Ibi bije nyuma y’aho hari ikinyamakuru giherutse gutangaza ko muntara ya Kilimanjaro higishirizwa isomo ryo gutingana, ibyatumye ku wa 17 Mutarama 2023, minisiteri y’uburezi yihagurukira.

Agaruka kuri iki kibazo, minisitiri w’uburezi Prof Adolf Mkenda, yatangaje ko hari itsinda ryoherejwe ririmo abayobozi bafite aho bahuriye n’uburezi ndetse n’abanyamategeko mu rwego rwo kumenya imvo n’imvano y’iyigishwa ry’iryo somo, ndetse ko uwagize uruhare mu itangizwa ry’iryo somo agomba guhita atabwa muri yombi.

Minisitiri w’uburezi Prof. Adolf Mkenda, avuga ku kibazo cy’ubutinganyi

Kugeza ubu ariko ntiharatangazwa ikiho cy’amashuri cyana kivugwamo kwigisha aya masomo yo gutingana no gufata kungufu.

Nubwo muri Tanzania byahagurukiwe hari bimwe mu bihugu by’umwihariko ibigo by’amashuri byigiaha amasomo ya Cambridge, biherutse gutangaza ko kuva mu ishuri ry’incuke umwana uyigamo azajya yigishwa isomo ry’ubutinganyi ngo kugira ngo Akure arifiteho ubumenyi buhagije.

Ibi byatumye bamwe mu babyeyi bavuga ko byaba ari ugusuzugura Imana yaremye umugabo ikamuremera umfasha umukwiye, ndetse bikazaba ngo ari no kwigisha ingeso zitari nziza Abana babo.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x