Umubikira wari ukuze kurusha abandi ku isi yitabye Imana

Umubikira wari ukuze kurusha abandi ku isi yitabye Imana

Umubikira wo mu gihugi cy’ubufaransa wari ukuze kurusha abandi ku isi yapfuye ku myaka 118.

Akigera mu bihaye Imana Lucile Randon,byahise afata izina rya Sister André mu 1944, akaba yapfuriye mu bitotsi mu kigo yari asanzwe abamo cyita ku bageze muza bukuru I Toulon mu Bufaransa.

Ubwo yabazwaga n’abanyamakuru impamvu arambye cyane yagize ati” Nyagasanii mwiza gusa niwe ubizi.”

Yavutse mu mwaka wa 1904 mu majyepfo y’ubufaransa, mu gihe cy’intambara zombi z’isi yari ariho.

Kuri uyu wa Kabiri ushize, umuvugizi w’ikigo cyita ku bageze mu za bukuru, David Tavella, nibwo yabwiye abanyamakuru amakuru y’urupfu rwe.

Tavella yagize ati: “Hariho umubabaro mwinshi ariko … cyari icyifuzo cye cyo gusanga musaza we yakundaga. Kuri we, ni ukubohoka.” Uyu mubikira ngo yari afitanye umubano wa hafi na basaza be.

Yigeze kubwira abanyamakuru ko kimwe mu bintu yibuka cyane kwari ukugaruka kwabo neza bava ku rugamba intambara irangiye.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x