Bidatinze umuryango wa Papy Clever ,Israel Mbonyi , n’umuryango wa James na Daniella bagiye gutura hanze y’u Rwanda.

Bidatinze umuryango wa Papy Clever ,Israel Mbonyi , n’umuryango wa James na Daniella bagiye gutura hanze y’u Rwanda.

Bamwe mubarebera ibintu ahirengeye mu muziki wo guhimbaza Imana hano mu Rwanda baravuga ko mu myaka 2 iri imbere  umuziki wa Gospel mu Rwanda ugiye kujya ucurangirwa hakurya y’amazi magari ugana mu Rwanda.

Ibi babibivuze nyuma y’uko hanze y’u Rwanda hakomeje kujya abantu bafatwa nka Nkingi ya Mwamba  mu muziki wo kuramya Imana , muyandi magambo bamwe mu bahanzi bakuru bafite amazina akomeye n’abato ariko nabo bamaze kubaka amazina akomeye Bose muri rusange bamaze kwigarurira imitima y’abatari bake hano mu Rwanda no mubihugu byumva ikinyarwanda Twavuga nka Bigizi Gentil, Patient Bizimana wasanze umugore we. Serge Iyamuremye  uherutse gukorera ubukwe muri America .

Kurubu amakuru agera ku kinyamakuru isezerano.rw  twahawe ni inshuti  zahafi zabo , aravuga ko mu minsi itari iyakure umuryango wa Papy Clever na Dorcas bitegura kwerekeza i Burayi bashobora kujya muri Austria cyangwa Belgique.

Aba bahanzi bakaba baherutse kujya gukorera igitaramo i Burayi mu minsi yashize . Undi ushyirwa mu majwi ni ufite kugeza ubu idarapo ry’umuziki wo kuramya Imana mu Rwanda mu   Mbonyicyambu mwamenye nka Israel Mbonyi.

Biravugwa ko uyu musore mu gihe kitari icyakure azerekeza k’umugabane w’America .Aho azajya  ariko abanje gutaramira abakunzi be baba muri Amerika, ashobora kuzagumayo cyangwa akabanza akagaruka mugihe yabaabonye byagaragara nabi ahise agumayo . Biravugwako azafata igihe kimwe akazaza gusura ibikorwa bye birimo inyubako iri Rusororo ,ariko we inzozi ze ntabwo zikiri hano mu Rwanda .

Abandi bavugwa ko nabo bashobora kutazarenga mu mwaka 2024 bakiri mu Rwanda ni umuryango wa James na Daniella ,aba biravugwa ko bazerekeza muri America bakazajya guturayo. Hari Kandi na Frank umusore wafashe imitima kubwo kuririmba kwe we yanamaze no gusezera aho yateraniraga. Si abo gusa hari na famille  ya Ben na Chance nayo binugwanugwa ko mu gihe kitaramenyekana bazagenda muri Amerika.

Nubwo umurimo ari Uw’Imana ariko haribazwa uko umuziki wa Gospel uzasigara umeze. Ni muri urwo rwego abakurikiranira hafi kandi bakunda umuziki wo kuramya Imana mu Rwanda  bavuga ko Ikibuga kizaba gisigayemo Bosco NSHUTI umugabo umaze kubaka imitima ya benshi uherutse gukora igitaramo muri Camp Kigali hakuzura kandi yanishyuje ndetse na Prosper Nkomezi umusore nawe umaze kubaka izina no kwigwirizaho imitima y’abatari bake n’umusore ukiri muto witwa Joshua uririmba injyana gakondo ukunzwe cyane na benshi ariko utarafatwa nk’umuhanzi kuko aririmba indirimbo z’abandi zamenyekanye ,byoroshye kuvuga ko ari umuririmbyi kurenza kuba umuhanzi . Nubwo bimeze gutya kandi byibazwa, ariko Imana ifite benshi muguhamagara kwayo.

 

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x