Ni kenshi cyane hakunze kumvikana ko umuhanzi Liliane Kabaganza agiye gusohora indirimbo ari kumwe n’abahanzi batandukanye, kandi bafite izina . Abanyarwanda bakomeje gutegereza baraheba .
Uriko umuhanzi Liliane Kabaganza mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru isezerano.rw yabajijwe uko ahagaze k’uruhande rw’umuziki we doreko yakunzwe na benshi kandi yijeje abamukunda indirimbo ariko atari wenyine ,agira ati: Nakoze indirimbo ndi kumwe na Rose Muhanda na William Yilima ariko ntabwo zirarangira kubera ko abo nakoranye indirimbo nabo bagiye bigira nabi . yakomeje avuga ko yakoze indirimbo z’amajwi (Audio) kugeza ubu zikaba zararangiye ariko amashusho yo byarananiranye kubera ko umuhanzi nka Rose Muhando yigize nabi biragorana kongera kumubona kandi twakoranye indirimbo 2.
Ku ruhande rwa William Yilima ,Lilianne Kabaganza akaba barakoranye indirimbo imwe .Ariko kongera kubonana byaragoranye nawe ngo bakore amashusho.
Abajijwe impamvu yahishuriwe kubakoresha ,yasubije ko ari abantu akunda bakaba barahujwe n’igiterane nabo bamubwira ko bamukunda . Kandi ko bakunda indirimbo ze nubwo batumva ibyo aririmba.
Abajijwe uko iyo abahamagaye bamubwira mukubura kwabo ,ese y’aba ari amananiza yo kw’isi (amafranga) ?Kabaganza yagize ati:Sinzi bambwira ko bari mu bintu byinshi ndategereje ku isaha y’Imana kugeza igihe tuzasohora amashusho.
Kabaganza kuki utasohoye izo ndirimbo ? Yasubije ko ategereje ko azabanza kuzikorera amashusho.Umunyamakuru wa Isezerano.rw yagize amatsiko yo kumenya niba indirimbo zo mu Rwanda zicurangwa muri Kenya nkuko ducuranga izabo ? Nawe atubwira ko atajya azumva ahubwo ko bakina indirimbo zitari izo kuramya Imana.
Liliane Kabaganza aherereye mu gihugu cya Kenya mu mujyi wa Nairobi n’umuryango we , akaba ariho yimukiye. Aravuga ko kubijyanye no gukorera Imana bitagira ikiruhuko ,nubwo atorohewe no kuba ari umushyitsi muri Kenya.
Agarutse ku buzima bwa Gikristo ugereranyije na Kigali yavuze ko kuri buri ruhande hagaragara abakorera Imana mu kuyivuganira.
Mu Rwanda, Liliane yamenyekanye cyane muri Chorale Rehoboth. Akaba yaramenyekanye cyane kubera amavuta Imana yamusize n’imiririmbireye yanyuze benshi mu ndirimbo ze yaririmbanye na Rehoboth zamenyekanye cyane.
UMVA IKIGANIRO CYOSE HANO.