Muri Uganda haravugwa inkuru y’ifatwa kungufu ry’umugore, wabikorewe ubwo yari agiye kuri Polisi gutanga ikirego cy’ubwambuzi yakorewe n’uwiyita umukozi w’Imana.
Amakuru avuga ko uyu mugore ubusanzwe ukomoka muri Latvia, yatumiwe n’uyu mupasiteri utatangajwe itorero ayobora ngo azaze gusura Uganda, amaze kuhagera ahita yamburwa ibyangombwa byose ndetse n’amafaranga.
Ubwo ngo yari agiye gutanga ikirego kuri Polisi, gusa abo yahasanze bahita bamufunga, bamutegeka gusinya ko amafaranga yambuwe n’ibyangombwa bye yabisubijwe barangije bafatanyije na Pasiteri wanateguye uwo mugambi, baranusambanya.
Ishami rya police rishinzwe iperereza muri Uganda ryavuze ko uwagize uruhare muri icyo gikorwa wese atabwa muri yombi, ndetse basaba buri wese waba ufite ibyo arega Pasiteri kubizana ngo abiryozwe.