Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange SEBUTEGE, yashimye uruhare rw’amadini n’amatorero agira mu iterambere ry’umuturage, Akarere n’igihugu, n’ubumwe buyaranga mu gusenyera umugozi umwe ku kibazo runaka kibangamiye abakristu ari nabo baturage, abasaba gukomeza uwo murongo.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 18 Ukuboza 2022, ubwo yari yitabiriye umuhango wo kwimika no gushyikikiriza inkoni ya gishumba abapasiteri 4 bo mu Itorero ry’Intumwa n’Ububyutse mu Rwanda (Eglise Apostolique pour le Reveil au Rwanda) ku kicaro cy’ishami ryaryo riherereye mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba, ngo bayobore umukumbi w’Imana mu itorero rya Kristo muri Rejiyo y’Amajyepfo (Southern Region).
Abahawe inkoni ya gishumba ni Pasiteri KAYONGA Dismas, NIZEYIMANA Pascal, TWAGIRAYEZU Valens, GAKUNDE Celestin, Bagiye basukwaho amavuta, basengerwa umwe ku wundi ari kumwe n’umugore we, buri wese arabirahirira, banahabwa inkoni ya gishumba babwirwa bati:” Kanaka…….uhawe inkoni ya gishumba kugira ngo uzayikoreshe mu mirimo y’ubushumba, uzayikoreshe uhana ku rwego rwa nyuma, kandi n’unahana uzahane mu rukundo, Imana iguhe umugisha.”
Umushumba wa Eglise Apostolique pour le Reveil au Rwanda mu Karere ka Huye akaba n’umuyobozi w’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu karere ka Huye RIC (Rwanda Inter-religious Council) Pasiteri Anicet KABALISA aganira na www.isezerano.rw yagaragaje ko amadini n’amatorero agira uruhare runini mu guhindura umuryango Nyarwanda awujyana aheza.
Ati:” Agira uruhare rukomeye mu iteramabere ry’Akarere cyane cyane mu iterambere ry’abaturage abafasha kugira impinduka mu mibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu. Bitewe na Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda, impinduka ya mbere ni kubomora imvune zo mu mutima n’ihungabana ahanini rituruka ku mateka twanyuzwemo! Ntabwo tugarukira aho ngaho gusa, kuko turavuga ngo “Roho nzima itura mu mubiri muzima! Amatorero, tugira uruhare mu burezi, imibanire, n’ibindi……”
Umuvugizi mukuru w’itorero ry’Intumwa n’Ububyutse mu Rwanda (Eglise Apostolique pour le Reveil au Rwanda) rifite ikicaro gikuru i Kigali mu Rwanda, Pasiteri SAFI Robert nyuma yo kubashyikiriza inkoni ya Gishumba no kubasengera, yagaragaje ko, umukristu muzima aba akwiye no kuba umuturage mwiza aho atuye.
Yagize ati:” Kuba umukristu no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta biruzuzanya. Ntabwo bitandukanye! Kuko gahunda ya Leta idusaba imibereho myiza y’abaturage, icyo ni nacyo ijambo ry’Imana ridusaba. Abaturage tuyoboye babe bameze neza, mu bice byose bigize umuntu! Ari umubiri, ari umwuka, ndetse n’ubugingo. Leta rero n’umufatanyabikorwa wacu, turafatanya umunsi ku wundi.”
Yakomeje ashimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu, ku byo bukora burimo gushakira igihugu umutekano kuko ngo amadini n’amatorero ibyo akora byose bitagerwaho udahari. Ngo hari kandi no kuba harashyizweho uburyo bwohereza amadini n’amatorero mu mikorere. Ndetse aboneraho gusaba abahawe ubushumba kuyobora itorero rya Kristo mu gushaka kwe bitari uko babyifuza.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange SEBUTEGE yavuze ko amadini n’amatorero agira uruhare mu iterambere ry’abaturage, aboneraho kuyasaba kubikomeza.
Ati:” Turafatanya! yaba ari mu mibereho myiza, yaba ari mu bukungu, mu bikorwa by’ubuzima, tuboneraho no kubashimira uruhare bagize mu gihe cy’icyorero cya Covid_19. Navuga rero ko mu nkingi zose z’igihugu, tugenda tubona uruhare rw’amadini n’amatorero.”
Mu Karere ka Huye kugeza ubu, imibare igaragaza ko hakorera amadini n’amatorero asaga 210 agira uruhare mu iterambere ry’abaturage, Akarere n’igihugu. Aha twavuga nko mu burezi, aho afite imishinga iterwa inkunga na Compassion Internationale ifasha abana kwiga uhereye mu mashuri abanza kugera muri Kaminuza. Agira uruhare kandi mu kurwanya amakimbirane, mu isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gutegura abagiye kurushinga, gufasha abaturage gukora imishinga mito ibyara inyungu, kwigisha isuku n’isukura, n’ibindi…….
Gilugari Choir yo muri Eglise Apostolique pour Reveil au Rwanda/Huye yari yabukereye
INSHUTI ZA YESU Choir yo muri Eglise Apostolique pour Reveil au Rwanda/Huye basusurukije abitabiriye umuhango
New Life Choir yo muri Eglise Apostolique pour Reveil au Rwanda/Huye mu mavuta yabo adasanzwe bahimbaje Imana