Rulindo: Ishuri ryisumbuye rya Rukozo ryagaragaje uruhare rwaryo mu iyogezabutumwa bwiza bwa Yezu Kristu

Rulindo: Ishuri ryisumbuye rya Rukozo ryagaragaje uruhare rwaryo mu iyogezabutumwa bwiza bwa Yezu Kristu

Mu Karere ka Rulindo, ishuri ryisumbuye rya Rukozo riherere mu Murenge wa Rukozo ryizihije Yubile y’imyaka 25 rimaze rishinzwe, riboneraho no kwerekana umusaruro ryagize mu iyogezabutumwa bwiza bwa Yezu Kristu rurimo kuba mu myaka 25 rimaze, ryarareze abarimo ababikira, abapadiri bari gukora umurimo w’Imana hirya no hino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, abakora mu nzego z’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, abakora mu bigo by’imari, abakora ku rwego rwa za Minisiteri , mu nzego z’abaikorera n’abandi…….

Mu bapadiri ishuri ryisumbuye rya Rukozo (E.S.R) ryareze, harimo, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Rwamiko Macedoine Niyizinziraze, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Rushaki Augustin Ndagijimana, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Muyanza Senzoga Faustin, na Padiri mukuru wa Paruwasi ya Bungwe Isai  Uwayezu.

Muri aka Karere ka Rulindo, abaturage bagaragaje ko amashuri y’isumbuye yabahinduriye imibereho yabo ya buri munsi by’umwihariko abiganjemo abo mu Murenge wa Rukozo, igice gikikijwe n’imisozi miremire, kitaratera imbere cyane ariko kirimo ishuri ryisumbuye rya Rukozo ngo ryabafashije kubonera igihe isoko, umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, kujijuka, kubona imirimo n’ibindi…………

Uwitwa NZAKAMWITA Télèsphore yagize ati:” Ishuri raya ESR ridufitiye akamaro kanini cyane karimo ako kutwigishiriza abana, n’iyo twejeje n’imyaka barayitugurira tukabona agafaranga.”

Ni ishuri kandi ngo rigira urhare mu kungura ubumenyi urubyiruko ruturanye naryo, cyane cyane ubushingiye ku ikoranabuhanga.

Uwitwa Ngabire yagize ati:” Njyewe hizemo abavandimwe banjye, ariko njyewe rimfasha cyane cyane iyo ndi gukoresha laboratwari ya mudasobwa zabo kuko ari byo nize.”

Undi yagize ati:” Iri shuri abaturage riduha akazi ko guhinga mu mirima rifite, nta n’ubushomeri dukunda kugira. Abarimu bahigisha nibo batugurira ibyo duhinga nk’imboga n’imbuto tukabona amafaranga, Ryagize umumaro kuko turikesha imibereho kandi mbere ritaraza inaha, nta n’iterambere ryari rihari.”

Kuri uyu munsi iri ishuri ryizihijeho Yubile y’imyaka 25 rimaze ribionye izuba, abaryigamo bagaragaje ibyishimo mu mbyino n’indirimbo, haturwa n’igitambo cya Misa cyayobowe na Padiri mukuru wa Paruwasi ya Burehe. Abahize bari babukereye bafatanya nabo kwizihiza uyu munsi w’umunezero, batewe no gusanga ikigo cyarateye imbere.

Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Rukozo HABYARIMANA Innocent yagarageje ko kuri uyu munsi yishimiye ko iterambere ry’ikigo, imibereho y’abanyeshuri n’iya mawarimu igenda imera neza, bikajyana no gutsindisha abanyeshuri bose mu bizamini bya Leta. Anagaragaza ko usibye kuba ishuri ryarareze abarimo gukora iyogezabutumwa bwiza, ryanafashije abarituriye kwigira.

                   Umuyobozi wa E.S.R, HABYARIMANA Innocent arishimira intambwe ikigo kigezeho

Yagize ati: “Icya mbere gituma tubishobora, ni ukubana neza n’abaturage. Mu Kinyarwanda baravuga ngo « Nta mugabo umwe » niyo mpamvu dufatanya nabo mu iterambere n’imibereho myiza yabo kandi tuzabikomeza. Icya mbere dusaba ababyeyi, ni ukwita ku bana. Nubwo baba barangije kwiga, tuba twifuza ko ababyeyi bakomeza kubakurikirana, bakajya muri kaminuza, bakabera ikitegererezo ikigo bakurikije ibyo twabatoje bakubaka igihugu cyababyaye»

Yakomeje avuga ko kuba batsindisha neza kandi bafata abanyeshuri batagize amanota ya mbere mu bizamini bya Leta nta rinda banga bakoresha, usibye guha umwana umwanya ukamumvwa, ukamwigisha porogaramu yose, ukamenya ibibazo afite mu muryango no kumuha imyitozo myinshi.

Ishuri ryisumbuye rya Rukozo ryabonye izuba mu 1997, kugeza ubu ryigamo abanyeshuri 495 barimo abahungu 268 n’abakobwa 227 bose biga bacumbikirwa. Ryatangiye rifite amashuri abiri n’abanyeshuri 74 bigaga mu kiciro kibanza gusa. Ubu hakaba hari n’ikiciro cya kabiri cy’ay’isumbuye mu mashami ya MCE, MEG HEGL bigira mu  byumba by’amashuri 12.

Ni ishuri rifatwa nk’iryabaye imbarutso y’uburezi bufite ireme mu cyahoze ari komini Cyungo, no mu yandi makomini yari ayikikije nka Nyamugali, Kivuye Cyumba, Buyoga na Tumba.

Imibare igaragaza ko abanyeshuri bamaze kuharangiriza mu kiciro rusange kugeza magingo aya, ari 1681.  Mu gihe abamaze kuharangiriza mu kiciro cya kabiri cy’ayisumbuye ari 1218 bose hamwe bakaba ari 2899. Ni ishuri ryatangiranye abarimu 8  barimo abagore 2, ubu rikaba rifite 25 barimo abagabo 20 n’abagore 5. Aba bakiyongeraho abandi bakozi 16 bahawe akazi n’ikigo,

                    

RUBUMBIRA Claver, niwe wajyanye ibaruwa muri MINEDUC isaba gutangiza E.S.R

 NDAGIJIMANA Emmanuel Uhagarariye abarimu bigisha muri E.S.R arishimira intambwe ishuri rigezeho

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Rushaki Augustin Ndagijimana yize muri E.S.R

   Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Muyanza Senzoga Faustin nawe yize muri E.S.R

 

                             Bamwe mu bize kuri E.S.R baje kwizihiza Yubile y’imyaka 25

                      Abize kuri E.S.R bari babukereye baje kwizihiza Yubile y’imyak 25
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x