Amatorero n’amadini 126 yesenyeye umugozi umwe ku mukoro w’abatazi gusoma no kwandika akomoza no kuri EjoHeza

Amatorero n’amadini 126 yesenyeye umugozi umwe ku mukoro w’abatazi gusoma no kwandika akomoza no kuri EjoHeza

Nyuma y’aho ngo bigaragariye ko hari umubare munini w’abatazi gusoma no kwandika mu madini n’amatorero y’aha mu Rwanda, agera ku 126 yiyemeje gusenyera umugozi  umwe ku kibazo cy’abatazi gusoma hagamijwe kubafasha kubimenya ngo bajayane n’abandi mu iterambere.

Ibi byagaragarijwe mu nteko rusange y’ihuriro rihuza amatorero 126 yo mu Rwanda, iherutse kubera muri Kigali kuwa 8 Ukuboza 2022.

Abayobozi bakuru b’aya batorero  bagaragaje ko kugira ngo igihugu kigere ku iterambere rirambye kandi rya buri wese, biba bisaba  ko abaturage bose baba bazi gusoma no kwandika, bemeza ko buri paruwasi yose igomba gushyiraho gahunda yo kwigisha gusoma no kwandika abatabizi cyane ko ngo byagiye bigaragara  ko bagihari.

Banemeje ko buri paruwasi igomba kugira irerero mu gufasha abana bavuka mu miryango itishoboye kugira amahirwe yo kwiga mu mashuri y’incuke.

Umuvugizi w’Itorero rya Siera, Community Church, Bishop Mutabaruka Aphrodis, we yagaragaje ko itorero ryabo ryamaze gutangiza iyo gahunda.

Yagize ati “Twe mu by’ukuri Siera mu iterambere ryayo harimo kwigisha gusoma no kwandika kuko dufite gahunda y’amarerero muri paruwasi zacu eshatu zose. Yewe tunafite gahunda y’amashuri abanza n’ubu turimo gukora iy’amashuri y’imyuga ashobora gufasha urubyiruko.”

Yongeyeho ko muri paruwasi iri torero iri i Kigali, ifite abantu bagera ku 100 irimo kwigisha gusoma no kwandika.

Umunyamabanga mukuru w’impuzamiryango Alliance, Bishop Maniragaba Esron, yavuze ko bifuza ko insengero zajya zikoreshwa no mu yindi minsi abana bakazigiramo aho gukoreshwa ku cyumweru gusa.

Yongeyeho ko bihaye intego yo kwigisha abakirisitu ijambo ry’Imana ariko bakanabakangurira gukora ibikorwa, byunganira Leta no kubigisha uburyo itorero rigomba kuba umunyu n’umucyo w’aho batuye.

Muri iyi nteko rusange, abayobozi bakuru b’aya matorero atandukanye bagaragaje ko ibikorwa bakoze mu mwaka wa 2022 byatwaye arenga miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse baniyemeza ko bagiye gushishikariza abayoboke babo kwiteganyiriza muri Ejo Heza.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x