Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire we n’undi muvugabutumwa utatangajwe amazina byamaze kumenyakana ko ari bo bazayobora igitaramo kizamurikirwamo album ya mbere ya Vestine na Dorcas yitwa “Nahawe Ijambo”.
Ibyo guhabwa izi nshingano, byamenyekanye binyuze kuri Murindahabi Irene ukurikiranira hafi umuziki w’aba bakobwa, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru. Ni igitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali ku wa 24 Ukuboza 2022.
Murindahabi Irene yavuze ko kizaba kiyobowe n’abantu babiri barimo Aline Gahongayire n’undi muvugabutumwa atashatse gutangaza amazina ku bwo kubikira abazakitabira agaseke gapfundikiye.
Kugeza ubu abahanzi batumiwe muri iki gitaramo ni Prosper Nkomezi ndetse na Gisubizo Ministries.
Hari andi makuru agaragaza ko hari abahanzikazi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bashobora kuzakitabira bikazaba ari inyungu kuri Vestine & Dorcas bakunzwe na benshi muri iki gihe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Kwinjira muri iki gitaramo ni 10 000Frw mu myanya isanzwe , 15 000Frw muri VIP , 25 0000Frw muri VVIP mu gihe ku meza y’abantu 6 ari 150.000Frw.
Vestine na Dorcas bamenyekanye mu ndirimbo zirenga 8 bakoze kuva mu 2020 ubwo binjiraga mu muziki by’umwuga.
Sce: Igihe