Bugesera: Guverineri Gasana yitabiriye amasengesho y’abapasiteri abasaba kutaba ibirura

Bugesera: Guverineri Gasana yitabiriye amasengesho y’abapasiteri abasaba kutaba ibirura

Mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba, habereye amasengesho yateguwe n’ihuriro ry’amadini n’amatorero (RIC) yitabiriwe n’abayobozi barimo Meya, Guverineri, n’umwigisha w’ijambo ry’Imana umenyerewe cyane Rev. Pasiteri Antoine Rutayisire.

I Nyamata ni ho habereye aya masengesho, akaba yari arimo n’abakozi bose bo mu karere, abo mu madini n’amatorero ahakorera, hagamijwe guhuriza hamwe imbaraga zabo  bagateza imbere umuturage.

Serukiza Sosten ushinzwe ibikorwa by’isanamitima, akaba n’umwe mu bagize ihuzamatorero (RIC) mu Karere ka Bugesera, yavuze ko bateguye aya masengesho nyuma yo kumenya amateka y’ako karere. Avuga ko nyuma y’aya masengesho bateguye ubukangurambaga buzajya bubera muri stade ya Bugesera bugamije kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko nk’umusanzu wabo mu gutegura urubyiruko rutabaswe nabyo mu bihe biri imbere.

Rev. Pasiteri Rutayisire Antoine wasangije ijambo ry’Imana abayobozi bitabiriye aya masengesho, akoresheje amagambo yo muri Bibiliya “Matayo: 20” yagaragaje ko kugirango uyobore abantu bisaba kwirinda gufatafata kugira ngo ushobore gukorera abaturage. Avuga ko mu byica serivisi ikwiye guhabwa umuturage ari inzara n’ubukene, aho ngo usanga umuntu aba umuyobozi agashaka gufatafata utuntu twose bikamubuza kunoza inshingano aboneraho kubasaba gufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere gukemura ibibazo bisanzwe by’imibereho myiza.

Ati “Mayor, aba bapasiteri bari aha bafite abakristo n’abayoboke batazi gusoma, abana bagwingiye n’ibindi bibazo kandi nzi neza ko atari wowe uzajya kubikemura, ahubwo nibabafashe”.

yakomeje agira ati: “Muri gahunda zanyu mbona hakwiye gutekerezwa uburyo bwo kwigisha umuturage kubaho mu iterambere, agahindura imyumvire ndetse agatekereza ahazaza he, aho kugira ngo byigweho ari uko amage yageze yatuma akarere gasubira inyuma. Mukwiye kwigisha abaturage gukora no gutekereza nk’abanyamujyi”.

Guverineri Gasana yasabye abitabiriye aya masengesho, kwirinda kuba ibirura

Yagize ati: “Ubufatanye bw’inzego burakwiye, nk’uko byahujwe n’insanganyamatsiko igira iti: “Ndi hagati yanyu nk’ubakorera” birakwiye ko abayobozi twese mu nzego za Leta, amadini n’amatorero tugomba kuva mu mvugo tugashyira mu ngiro, kandi buri wese akagira umutima utanga serivisi nziza”.

Yongeyeho ko abayobozi bakwiye kwirinda ibirura, agaragaza ko  umuyobozi nyawe agomba kureba, kumva no kumenya”.

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo ugutanga serivisi nziza ku bufatanye bw’inzego zose, Kwegera abaturage no kumva ibibazo bafite kandi bigakemuka, ubukangurambaga mu guharanira imibereho myiza, kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko kuko bibicira ahazaza habo, kurwanya inda ziterwa abangavu imburagihe, guca amakimbirane mu miryango, kurwanya ruswa n’akarengane no kuzamura umubare w’abatanga ubwisungane mu kwivuza,

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x