Chorale yo ku Nkombo yitwa “Intumwa zidacogora” yo mu itorero rya ADEPR, Ururembo rwa Gihundwe mu Karere ka Rusizi yatumiwe muri Paruwasi ya ADEPR Matyazo, mu giterane cy’iminsi ibiri cyabaye mu mpera z’iki cyumweru ku matariki ya 10-11/12/2022 cyari kigamije kongera ububyutse mu bakristu isiga itanze umukoro ku yandi makorari ushingiye ku mbyino yaserukanye mu ndirimbo zayo zanyuze amatwi y’abakitabiriye.
Intego y’iki giterane yari insanganyamatsiko igaragara muri Bibiliya mu gitabo cy’Abalewi 6:6 hagira hati: “Umuriro uhore waka ntu kazime ku gicaniro”. Chorale ikihagera kuwa Gatandatu yarakiriwe neza, ku gicamunsi itangira ivugabutumwa yanakomeje bucyeye bwaho ku cyumweru.
Ibinyujije mu ndirimbo zayo zakunzwe, yabyinnye imbyino zidasanzwe zigaragara nk’izibyinwa n’abafite imbaraga mu mubiri. Hari nk’iyo baririmbye bakaraga umubyimba, amaboko n’igituza babifatanya no gusimbuka bakanatera isaruti bitungura abakristu.
Hari n’iyo baririmbye basa n’abakora akarasisi ka gisirikare, izo babyinishaga igice cyo hasi cyane, zose baziririmba bazijyanishaga n’umuziki mwiza wa rumba ivanze na seben, injyana imenyerewe mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Bamwe mu bakristu bo mu Matyazo baganiriye na www.isezerano.rw bagaragaje ko bashimishijwe no kuba iyi Chorale yo ku Nkombo yaratumiwe n’ubuyobozi bw’itorero ryabo, kuko bongeye gusubizwamo ibyiringiro, n’indirimbo baririmbye n’ubuhamya babahaye.
Ubwo iki giterane cyari kiri kuba, abayobozi b’itorero n’abakristu ku bufatanye n’igigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) bapimye ababyifuza indwara zitandura zirimo umuvuduko w’amaraso banafashisha imbabare amaraso ziyakeneye.